Ese waruziko Eminem yanze ishuri afite imyaka 17,menya byinshi kubuzima bwe

17,145

hminem

Eminem nizina rikomeye mu isi ya muzika na sinema yaba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ahandi hirya no hino kw’isi,uku kwamamara bituma buri wese yifuza kumenya ibyaranze uyu mugabo w’igihanganjye,ubusanzwe bamubyinirira “Slim Shady”ariko amazina ye nyakuri akaba ari Marshall Bruce Mathers 3,turagaruka ku mateka ye.

Eminem yavutse tariki ya 17/10/1972 avukira muri U.S.A mu mugi wa st.joseph Missouri,nyuma y’igihe gito we na nyina uzwi kw’izina rya Debbie Mathers bimukiye mu mugi wa detroit,aba ari naho akurira.
Mu bwana bwe Eminem,yabayeho mu buzima bugoye,se yatandukanye na nyina akiri muto,kuv’icyo gihe ubuzima butangira kubagora.
Eminem ntiyigeze arangiza amashuri ye,yavuye mw’ishuri afite imyaka 17 atangira kuririmba.

Eminem yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2000 aho yakoreraga muri studio”Aftermath” ya Dr dre,Eminem mu buzima bwe hagiye habamo ibigeragezo byinshi,dore ko atumvikanaga na nyina umubyara,bagahora bashwana,ariko mu mwaka wa 2013,Eminem yiyunze na nyina,amuririmbira indirimo yise “Headlights”aho amusaba imbabazi.

Eminem kandi akaba afite umugore “Kimberly Anne scott” ariko bakaba baragiye batandukana bakongera bagasubirana,bafitanye umwana umwe w’ umukobwa witwa Hailie jade scott Mathers
Eminem akaba afite ibihembo byinshi,aho twababwira nkaho afite ibihembo 13 bya Grammy Award,MTV EMA,ndetse n’igihembo cya Oscar gihabwa abakinnyi ba film.

Eminem kandi mu mwaka wa 2010 akaba yarasohoye album yise “Recovery” yakunzwe cyane,harimo nk’indirimbo:Not afraid,No love(yakoranye na Lil wayne),I love the way you lay(yakoranye na Rihanna).

Eminem azwiho gukorana n’abahanzi benshi,aho twababwira nka Group yabagamo “D12”,indi akaba ari group duo “Bad Meets Evil”aho afatanya n’inshuti ye yo kuva mu bwana Royce da 5’9”,imwe mu ndirimbo yabo yakunzwe cyane akaba ari “Lighters” aho bafatanyije na Bruno Mars,indi groupe bakunze gukorana cyane niyitwa “Slaughterhouse” nayo ikunzwe cyane.

Eminem akaba afite amateka menshi cyane,kuko n’ikinyamakuru gikomeye cyo muri U.S.A “Rolling stone” cyamushyize ku mwanya wa 82 w’abaririmbyi bibihe byose.

Indi  album ye yakunzwe niyitwa”The Marshall Mathers LP 2″ harimo indirimbo “The Monster” aho yafatanyije na Rihanna,nizindi zakunzwe cyane,iyi akaba yaranayikoreye ibitaramo byinshi muri 2013 yari yise The Monster Tour arikumwe na Rihanna naho ahagana 2014 yashyize hanze iyitwa Shady XV hamwe na Shady Records.

Eminem usibye kuririmba,akaba ari n’umwanditsi w ‘indirimbo,umukinnyi wa film,aho twababwira nka film yakinnye yakunzwe,ariyo “8 mile”.
Eminem kandi akaba anatunganya indirimbo “Producer” aho afite studio ye ” Shady records”,akaba anafite n’ibindi bikorwa byinshi akora harimo nka foundation ye “Marshall Mathers Foundation”.

Eminem kandi mu mwaka wa 2014,ikinyamakuru “Forbes Magazine” cyamushyize ku mwanya wa 9 waba raperi bakize kw’isi(richest rappers of the world) aho yarafite umutungo ubarirwa kuri miliyoni 140 zamadorali  y’amanyamerika ($140 million),arinawo mwaka yizihirijeho isabukuru yimyaka 15 Shady Records yarimaze.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Igitekerezo kimwe

  1. Izere severin Yavuze

    Eminem kbsa arabasha.kw’iyi si niwe mu rapper dusigaranye.

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa