Abantu 2 baguye mu mpanuka ikomeye ibereye Nyabugogo

1,375

Impanuka ikomeye ibaye kuri uno mugoroba ihitanye abantu babiri bahita bitaba IMANA.

Kuri uno mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, mu mujyi wa Kigali ahazwi ku giti cy’inyoni (Gitikinyoni), imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 yari iturutse ahagana ku gitikinyoni, yagonze moto zigera kuri eshanu zose maze abantu babiri bahita bahasiga ubuzima.

Abantu bari aho iyo mpanuka yabereye bavuze ko iyo modoka yo mu bwoko bwa RAV4 yagenderaga ku muvuduko wo hejuru yahitanye icyarimwe moto eshanu, ebyiri murizo zari zihetse maze muri ako kanya abantu babiri bahita bahasiga ubuzima, andi makuru dukesha ikinyamakuru umuryango.com. ni uko umwe mu bahasize ubuzima umwe yapfiriye mu modoka ya ambulance yari ije gutabara imbabare.

Iyi mpanuka ikimara kuba, ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryahise rihagera ritangira gupima. Ni impanuka ya mbere ibereye muri kano gace kuva aho polisi y’u Rwanda itangirije gahunda yiswe “Gerayo Amahoro” gahunda igamije kugabanya impanuka mu buryo bugaragara. Ubuyobozi bwa indirerwamo.com bwihanganishije imiryango y’ababuze ababo

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa