Ikibazo cy’ubukungu kigiye gutuma LONI ifatira ibihano bikomeye bimwe mu bihugu bya AFRIKA

8,198

Umuryango w’abibunbye LONI wugarijwe n’ikibazo cy’ubukungu igiye gufatira ibyemezo bikakaye ibihugu bigera ku icumi byo muri Afrika.

Ku wawe gatanu w’icyumweru gishize umuvugizi w’umuryango w’abibumbye Bwana STEPHEN DUJARRIC yatangaje ko umuryango w’abibumbye LONI wugarijwe n’ikibazo cy’ubukungu giterwa ahanini na bimwe mu bihugu bidatanga umusanzu wabyo ku gihe n’ibindi bifite birarane ibintu bidindiza imikorere y’uwo muryango.

Bwana STEPHEN DUJARRIC yavuze ko kugeza kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 Mutarama 2020 ku ibihugu bigera ku 193 by’ibinyamuryango, 147 byonyine nibyo bimaze gutanga umusanzu wabyo wo mu mwaka wa 2019 mu gihe ibindi bigera kuri 47 byose bitaratanga imisanzu yabyo ndetse bimwe muri byo bikaba bifite ibirarane by’igihe kirekire. Mu ngingo yayo ya 19, ku mategeko agenga LONI, iyo ngingo ivuga ko igihugu cyose gifite ibirarane by’imusanzu byamburwa uburenganzira bwo gutora ku ngingo iyo ariyo yose ndetse ko bishobora no kudahabwa ubutumire mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye.

Umuvugizi w’umuryango w’abibumbye LONI aravuga ko ibihugu bitaratanga umusanzu wabyo bitazitabira inama ya Loni

Muri ibyo bihugu bishobora gukumirwa mu nama ya LONI ya 74 ibyinshi ni ibyo ku mugabane wa Afrika, LONI yavuze ko ibikabije mu kudatanga imisanzu ari GAMBIYA, SOMALIYA, SAO TOME ET PRINCIPE, CENTRAFRIKA, LESOTHO, YEMEN, VENEZUELA, TONGO.

Mu kwezi k’Ukwakira 2019 Antonio Gutterres akaba ari umunyamabanga mukuru wa LONI yavuze ko umuryango w’abibumbye wugarijwe n’ibibazo bikomeye by’ubukungu biri guterwa n’ibihugu bitari gutanga imisanzu yabyo ku buryo LONI itari kubona imishahara y’abakozi mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize.

Leave A Reply

Your email address will not be published.