Ikigo Nyafrika cyo gukumira indwara gifite impungenge ku buryo Tanzaniya iritwara mu kurwanya Covid-19

6,890
PROFILE: John Pombe Joseph Magufuli - The Citizen

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Afurika cyo kurwanya no gukumira indwara (kizwi mu mpine y’Icyongereza ya CDC) yagaragaje impungenge afite ku buryo Tanzania iri kwitwara ku cyorezo cya coronavirus.

Dr John Nkengasong yabwiye ikiganiro Newsday cya BBC ko nta makuru ahagije ikigo ayoboye gifite yo kuba cyashobora kumenya uko ibintu byifashe muri Tanzania.

Yavuze ko iki kigo cyafashyizeho ingamba zihuriweho kuri uyu mugabane w’Afurika zo gushobora gutsinda iyi virusi.

Yagize ati: “Dukomeje kugira icyizere no gusaba Tanzania gutanga amakuru yuko ibintu bihagaze nyirizina kugira ngo dushobore gufatanya mu guhashya iyi virusi kuri uyu mugabane”.

Yashimangiye ko bicyenewe ko ibihugu byose by’Afurika bisenyera ku mugozi umwe.

Yagize ati: “Dukomeje gushyikirana [na Tanzania] ariko ntabwo turimo guhabwa igisubizo twiteze”.

Mu kwezi kwa gatandatu, Perezida John Magufuli wa Tanzania yashimangiye ko igihugu cye “cyarokowe” iyi virusi ndetse avuga ko kuri ubu itakiharangwa.

Mu kwezi kwa gatandatu, Perezida Magufuli yatangaje ku mugaragaro ko nta coronavirus ikirangwa muri Tanzania

Prezida John Pombe Magufuli yatangaje ko nta coronavirus ibarizwa mu gihugu cye.

Tanzania iri kwitegura amatora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kwa cumi uyu mwaka ndetse iri mu mwuka wo kwizeza ibitangaza kw’abanyapolitike bashakisha amajwi.

Abaturage b’iki gihugu bakomeje kwitabira imirimo yabo, nta kwambara agapfukamunwa cyangwa guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.