Muhamed Salah yegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri championnat yo mu Bwongereza

15,253

Umunya Misiri ukinira ikipe ya Liverpool yegukanye umwanya w’umukinnyi mwiza muri championnat y’Ubwongereza mu Mwaka w’imikino 2017-2018.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo mu gihugu cy’Ubwongereza hatangazwaga umukinnyi witwaye neza mu mwaka w’imikino w’umwaka w’i 2017-2018 maze bidatunguranye MUHAMED SALAH Umunyafrika akaba na rutahizamu w’ikipe ya Liverpool yo mu cyiciro cya mbere ukomoka mu gihugu cya Misiri aza ku mwanya wa mbere nyuma yo guhigika bagenzi be Kevin De Bruyne, Harry Kane, Leroy Sane, David De silva na De gea.

Mohamed Salah w’imyaka 25 y’amavuko, yageze mu ikipe ya Liverpool umwaka ushize wa 2017 avuye mu Butaliyani mu ikipe ya Roma aho yari yaratijwe n’ikipe ya Chelsea nayo yo mu Bwongereza yari yaragezemo mu mwaka w’i 2014.

Muri uno mwaka w’imikino, Bwana Mohamed Salah yakinnye imikino 33 atsindamo ibitego 31 byose.

Mohamed Salah yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu mwaka wa 2006 mu ikipe ya ELMOKAWHOON ayivamo mu mwaka wa 2012 yerekeza mu ikipe ya Bassel yo mu Busuwisi amaramo imyaka ibiri ahita yerekeza mu ikipe ya Chelsea  nyuma iyo kipe imutiza ikipe ya Fiorentina yo mu Butaliyani nayo imutiza ikipe ya Roma kugeza ubwo abengutswe n’ikipe ya Liverpool mu mwaka w’i 2017 ikipe yaje kwigaragarizamo nka rutahizamu ukomeye ku isi ndetse afasha n’ikipe ye kugera kuri 1/2 cy’amarushanwa ya UCL(UEFA CHAMPIONS LEAGUE) nyuma y’imyaka myinshi cyane itagaragara muri ayo marushanwa.

Mu ijambo rye yagize ati:”ndashima Imana kuba ari jye utoranijwe na bagenzi banjye nk’umukinnyi mwiza w’umwaka, ikipe ya Chelsea ntiyigeze impa amahirwe yo kugaragaza icyo nshoboye, ariko nagize amahirwe ngira umuntu ubona ko nshoboye”

Muri aya matora yakozwe n’abakinnyi ubwabo, yagaragaje ko Salah yabaye kizigenza ndetse agafasha ikipe ye kugera aho ubu igeze. Umutoza we yagize ati:”ni byiza kandi ni iby’igikundiro kuba arijye utoza umukinnyi wabaye uwambere muri championnat, Salah ni umukinnyi mwiza, iyo mufite mu mukino mba nizeye ko ndi bubobe igitego”

Twibutse ko Leroy Sane umukinnyi wa Manchester City ariwe watowe nk’umukinnyi muto mwiza mu irushanwa ryo mo Bwongereza.

 

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa