Abakinnyi 12 ba Rayon Sports Fc barimo Thierry barasoza amasezerano yabo muri Nyakanga

Ikipe ya Rayon Sports Fc kimwe n’izindi zitandukanye mu zikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, iri mu bafite abakinnyi benshi barimo gusoza amasezerano yabo y’akazi.

3,535

Mu mpera z’umwaka w’imikino mu Rwanda, abakinnyi benshi baba barimo gusoza amasezerano yabo mu makipe atandukanye, kandi ugasanga hamwe na hamwe nta biganiro bibaho mbere yuko amasezerano y’abo bakinnyi arangira.

Umwaka w’imikino mu Rwanda, urangira ku itariki ya mbere Nyakanga (ukwezi kwa karindwi), ari naho usanga abakinnyi benshi mu Rwanda baba basoje amasezerano yabo.

Ikipe ya Rayon sports Fc yanegukanye igikombe cya shampiyona ya 2018-2019, ni imwe mu zifite abakinnyi benshi barimo gusoza amasezerano yabo muri uyu mwaka w’imikino.

Bamwe muri abo bakinnyi, barimo inkingi za mwamba zanayifashije kubasha kwegukana iki gikombe cy’uyu mwaka, cyane ko iyi kipe yari yatangiye umwaka w’imikino nabi.

Kapiteni w’iyi kipe yambara imyambaro y’ibara ry’ubururu n’umweru, ari we Manzi Thierry ari mu bazaba basoje amasezerano yabo mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga (kwa karindwi).

Abo bakinnyi bose uko ari icumi, ni:

  1. Mazimpaka A
  2. Mugisha Gilbert
  3. Manzi Thierry
  4. Nyandwi Saddam
  5. Bashunga Abouba
  6. Kassim Ndayisenga
  7. Bikorimana Gerard
  8. Dankor Prosper
  9. Niyonzima Olivier Seif
  10. Mugisha Francois
  11. Rutanga Eric Akram
  12. Ange Mutsinzi

Nyuma y’aba bakinnyi kandi, hiyongeraho abatoza b’iyi kipe bayobowe na Robertinho, cyane ko tariki ya 01/06/2019 bazaba basoje amasezerano yabo y’akazi muri iyo kipe.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba buvuga ko ikihitirwaga, ari ukubanza gusoza shampiyona kandi begukanye igikombe cya shampiyona, hanyuma igikurikiyeho ubu, ari ukugerageza kugumana abeza Rayon Sports Fc ifite.

Andi makuru ava muri iyi kipe, akaba avuga ko hari n’abandi bakinnyi bazinjira muri Rayon Sports Fc babisikana n’abazaba bayisohokamo.

Iyi kipe ngo igomba kugumana abeza bose ifite
Robertinho nawe tariki ya 01/06/2019 azaba asoje amasezerano
Sarpong aracyafite amasezerano muri iyi kipe
Manzi Thierry nawe asoje amasezerano
Kassim (wambaye icyatsi) ari mu basoje amasezerano
Niyonzima Olivier ari mu beza Rayon Sports Fc ifite
Nyandwi Saddam ari mu basoje amasezerano
Mazimpaka Andrew ashobora kongererwa amasezerano
Master asoje contract
Rutanga Eric Akram nawe ari gusoza amasezerano
Mugisha Gilbert nawe ari mu basoje amasezerano
Bashunga ari mu basoza amasezerano yabo

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa