Amakipe yo muri DRC na Zambiya azitabira amarushanwa ya CECAFA KAGAME CUP azabera mu Rwanda

1,105

Amakipe nka VITA CLUB, DARLING CLUB MOTEMAPEMBE Zo muri RDC na ZESCO UNITED ya Zambia zatumiwe muri CECAFA KAGAME CUP.

Binyujijwe mu munyamabanga mukuru wayo, Bwana NICHOLAS MUSONYE, CECAFA yatangaje ko hari amakipe agera kuri atatu yatumiwe mu mikino ya CECAFA KAGAME CUP, imikino izabera mu Rwanda hagati y’amataliki ya 7 kugeza kuri 21 z’ukwezi kwa Nyakanga.

Ayo makipe ni ZESCO UNITED yo muri Zambia ndetse n’andi abiri yo muri Repubulika iharanira democrasi ya Congo ariyo DARLING CLUB MOTEMAPEMBE na VITA CLUB. Ni amarushanwa azaba abereye mu Rwanda ku nshuro ya 6 kuko ino mikino iterwa  inkunga na Nyakubahwa PAUL KAGAME prezida w’u Rwanda yaherukaga kubera mu Rwagasabo mu mwaka wa 2014. Mu bisanzwe, ano marushanwa ya CECAFA yitabirwa n’amakipe agera kuri 12. Abakurikiranira hafi ibya ruhago barasanga kino ari icyemezo cyiza, cyane ko bizatuma ano marushanwa akomera kuko azaba yitabiriwe n’ano makipe y’ibigugu mu karere. Ano marushanwa yatangiye guterwa inkunga na Prezida PAUL KAGAME guhera mu mwaka w’i 2002, ashyiramo agera kuri 60.000$, amafranga agabanywa amakipe agera kuri atatu yageze mu mikino ya nyuma.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa