APR FC itsinze GICUMBI FC yisubiza umwanya wa mbere by’Agateganyo

1,483

Ku bitego bitatu ikipe APR FC itsinze ikipe ya GICUMBI FC bitumye yisubiza umwanya wa mbere isiga umukeba wayo Rayon ku manota abiri.

Championnat y’u Rwanda mu mupira w’amaguru izwi ku izina rya ARPL yagomvaga gukomeza uyu munsi, ikipe ya APR FC itari yemerewe gukora ikosa ryo gutsindwa cyangwa kunganya, yagombaga gusura ikipe ya GICUMBI FC ku mukino wayo wa 27.

Umupira ugitangira, ku munota wa gatatu gusa, APR FC yari imaze gufungura amazamu ku gitego cyiza cyatsinzwe na DANNY, Ariko ntibyatinze kuko cyaje kwishyurwa ku munota wa 16 gusa gitsinzwe na RUSESANGOGA wa Gicumbi FC.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana cyane ariko bikagaragara ko ikipe ya APR yafunguye umukino cyane, mu gihe ikipe ya GICUMBI FC yageragezaga kugarira kuko ahari yari inyuzwe no kunganya, ariko ntibyaje kuyihira kuko SAVIO wa APR yaje kongeramo ikindi gitego cya kabiri, amakipe ajya kuruhuka ari ibitego bibiri kuri kimwe cya GICUMBI FC.

BANAMWANA CAMARADE umutoza wa GICUMBI FC yari yatangaje ko yizeye intsinzi kandi ko ari bukine umukino wo gusatira cyane.

Umukino wakomeje utyo kugeza ku minota y’inyongera nibwo Innocent NSHUTI yashyiragamo igitego cya gatatu, maze umupira urangira ku ntsinzi ya APR FC y’ibitego bitatu kuri kimwe. Ibyo byatumye APR ifata umwanya wawe mbere by’agateganyo ku manota 62 mu gihe umukeba bari guhatanira igikombe RAYON SPORT ifite amanota 60 ariko yo ikazakina kuri uyu wa gatandatu I Nyagisenyi n’ikipe ya AMAGAJU nayo ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mu mikino ya mbere, ikipe ya GICUMBI FC yari yahagamye ikipe ya APR FC kuko banganije ubusa ku busa.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa