APR FC Yakupye Imishahara y’Abakinnyi Kugeza Batwaye Igikombe cy’Amahoro

4,507

Nyuma y’aho ikipe ya APR Itsindiwe n’ikipe ya ESPOIR ndetse ikitwara nabi muri ino championnat, haraye habaye inama y’igitaraganya hafatwa imyanzuro ikaze.

Ku mugoroba wo kuri kino cyumweru haraye habaye inama y’igitaraganya ihuza abakinnyi bose b’ikipe ya APR n’abakozi bayo bose. Imwe mu myanzuro yavuye muri iyo nama yari yahejwemo itangazamakuru, ni uko abakinnyi batahembwa ay’ukwezi kwa gatanu mbere y’umukino wa nyuma wa championnat uzaba kuri uno wa gatandatu, ko bagomba kuwutsinda bitaba ibyo ntibawuhembwe, ndetse uwo mwanzuro ugakomeza utyo baramutse badatwaye igikombe cy’Amahoro cy’uno mwaka. Inkuru dukesha inyarwanda.com nayo ikesha bamwe mu bitabiriye inama, ngo nuko abakinnyi batazahembwa umushahara uwo ariwo wose mu gihe batatwara igikombe cy’amahoro ngo ikipe isohokere igihugu. Mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi w’ikipe, yateye utwatsi ayo makuru avuga ko abakinnyi bahembwe ukwezi kwa gatanu.

Indi myanzuro yavuye muri iyo nama, ni uko hari bamwe mu bakinnyi bagomva gusezererw bakajya gushakira ibiryo ahandi. Amakuru natwe dukesha bamwe mu bitabiriye inama, nuko hatigezwe havugwa ku mutoza utari kwishimirwa n’abakunzi b’ino kipe iri mu ntegenke muri iyi minsi.

Ikipe ya APR FC iherutse gutsindirwa ku kibuga cyayo n’ikipe ya ESPOIR, mbere yaho gato nabwo yari yatsinzwe n’ikipe ya MUHANGA, ibintu bitashimishije abayobozi n’abafana biyi kipe.

 

 

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa