Athletism: APR AC mu babonye ibihembo byinshi muri 20Km de Bugesera yitabiriwe n’abanya Kenya (Amafoto)

Mu karere ka Bugesera, hasozwaga irushanwa ngarukamwaka ryitabiriwe n’abantu benshi, bitandukanye n’ubwitabire bw’umwaka ushize.

4,237

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019, nibwo hakinwaga irushanwa ryiswe 20Km de Bugesera, ariko riba ryibumbiyemo imikino y’ingeri zitandukanye ariko ishamikiye ku mikino ngororamubiri.

Ni irushanwa ryatangiye mu masaha y’i saa mbiri z’igitondo, aho abagombaga gusiganwa bose bari bamaze guhabwa ibisabwa byose, kugira ngo babashe kwitabira irushanwa nyiri zina.

Ikindi wamenya cyagaragaye muri iri rushanwa, ni abaturage bavuye mu bihugu by’abaturanyi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) n’abandi baturutse mu gihugu cya Kenya.

Ni irushanwa ritegurwa n’ikigo Gasore Serge Foundation ku bufatanye n’akarere ka Bugesera ndetse n’abaterankunga batandukanye bafasha mu iterambere ry’iri rushanwa, Kuri iyi nshuro MTN Rwanda nayo iri mu baterankunga.

Hari ibyiciro bitandukanye by’abantu, bigahita binumvikana ko nubwo ari 20Km de Bugesera, ariko haba harimo n’indi mikino itandukanye nko gutwara igare kubakinnyi batabigize umwuga yaba mu bagabo no mu bagore.

Muri iri rushanwa ry’uyu mwaka, ikipe ya APR Athletic Club yatwaye ibihembo bikuru yaba mu bagabo n’abagore mu ntera ya kilometero 20 (20 Km).

Nimubona Yves yatwaye umwanya wa mbere mu bagabo akoresheje 54’33’’ ahabwa ibihembo bitandukanye birimo na sheki y’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda (200,000 FRW) cyo kimwe na Yankurije Marthe wahize abandi mu cyiciro cy’abagore akoresheje 1h08’46”. Mu 2018, Yankurije yari yabaye uwa mbere inyuma ya Nyirarukundo Salome utarakinnye irushanwa ry’uyu mwaka.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda kandi, bakomeje kwiharira ibihembo, cyane ko muri iyi mikino ngororamubiri bafite ikipe ikomeye.

Mu bagabo kandi, Tuyishime Christophe (APR AC) yabaye uwa kabiri akoresheje 59’40” akurikirwa na Nizeyimana Alex (APR AC) wakoresheje 59’55”, Sebahire Eric (APR AC) waje ku mwanya wa kane (1h23’06”) mu gihe Ntawurushintege Potien nawe wa APR AC yaje ari uwa gatanu (1h25’).

20 Km de Bugesera 2019 kandi yarimo icyiciro cyo gusiganwa ku magare ku bakinnyi bafite ubumuga (Wheel Chair Para Cycling) aho mu ntera ya kilometero enye ( 4 Km), Emmanuel Hakizimana yabaye uwa mbere akurikirwa na Darius Nduwumwe, Jean Claude Habamenshi (3) na Celestin Byumvuhore (4). Iki cyari icyiciro cy’abakinnyi bafite amagare y’ababigize umwuga.

Mu bakinnyi bari bafite amagare basanzwe bakoresha mu ngendo nk’abafite ubumuga, bakurikiranye muri ubu buryo: Sibomana Alex, Igirimpuhwe Regis, Ndisanze Damien na Nyamahungiro Jean Claude. bakoze kilometro imwe (1 Km).

Mu itangwa ry’ibihembo kandi, MTN Rwanda ishami rya Nyamata yahembye koperative y’abagore badoda nyuma yuko nabo bagiye mu muhanda bagakina umukino wo gusiganwa ku magare asanzwe (Pneu Ballons).

Gasore Serge umuyobozi mukuru w’ikigo Gasore Serge Foundation gitegura iri rushanwa kuva mu 2015, yavuze ko muri rusange ku ruhande rwe irushanwa ryagenze neza kandi ko abona rigenda rikura mu mpande zose.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryagenze neza kuko burya iyo abakinnyi bakinnye hatavutsemo ikibazo cy’impanuka no kwibwa ibihe bakoresheje bakanabona ibihembo batsindiye, burya irushanwa riba ryagenze neza”.

Ingabire Paula Minisitti w’ikoranabuhanga yari muri iki gikorwa n;abandi banyacyubahiro batandukanye barimo, Mutabazi Richard meya w’akarere ka Bugesera na Mufuruke Fred guverineri w’intara y’iburasirazuba n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Rwabuhihi Innocent, umuyobozi mu bijyanye na tekiniki muri iri rushanwa, nawe yishimiye uko irushanwa ryagenze, ahanini agashingira ku bwitabire bwiyongeeye, ndetse kandi akanishimira ko hari abakinnyi bagabanyije ibihe bari bakoresheje umwaka ushize.

Umutekano uba wakajijwe
Uyu nawe yasusurukije abaje mu irushanwa
Yankurije Marthe wa APR AC
Abakobwa ba APR AC
Nimubona Yves wa APR AC yahembwe 200.000 Frw
APR AC yihariye ibihembo
Mayor Richard ari mu bayobozi bakunda siporo cyane
Mayor wa Bugesera Richard Mutabazi na Minisitiri wa ICT Madame Paula
Gasore Serge yishimiye uko irushanwa ryagenze

Abafite ubumuga nabo bahembwe
Frank yahembwe igare nawe
Marthe yahembwe igare
Ntakirutimana Marthe wabaye uwa 1 mu bakobwa

Zipporah wavuye muri Kenya yishimiye uko yakiriwe
Bahembwe
Ikipe yavuye muri DRC

 

Ku myaka 11 gusa yasize benshi
Aba nabo bari bahari
Abayobozi b’inzego zitandukanye
Ingabire Rehema w’imyaka 11 yabaye uwa 6 mu bakobwa

Ntago biba byoroshye
Mu ntangiriro ni uku biba bimeze
Abana bahemwe ibikoresho birimo ibiryo

Ababyeyi b’abadosi bahatanye nabo
Bacaga mu nzira zigoye ariko bakihangana
Abayobozi batandukanye basiganwe muri 3Km

 

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa