Bakayoko wa Chelsea yavuze amagambo akomeye kuri Gatusso

Umukinnyi mpuzamahanga w’umufaransa ukina hagati mu kibuga yugarira, yagaragaye atishimira ibyemezo by’umutoza we mu kipe ya AC Milan, aho yaje atijwe n’ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza.

1,159

Mu gihugu cy’u Butaliyani, bageze ku munsi wa 35 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, gusa igikombe cyo cyamaze kubona nyiracyo ari we Juventus yamaze kucyegukana.

Kuri uyu munsi, ikipe ya AC Milan, yabonye intsinzi y’ibitego 2-1 Bologna, bihita bituma iyi kipe ifata umwanya wa gatanu n’amanota 59 by’agateganyo.

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, ntago yabanje mu kibuga ku munsi w’ejo, ariko yari yicaye ku ntebe y’abasimbura.

Umukino wari ugeze ku munota wa 27, ubwo umutoza Gattuso yabwiraga Timoue Bakayoko ngo ahaguruke ajye kwishyushya kugira ngo ajye mu kibuga asimbuye Lucas Biglia wari wababaye, ariko Bakayoko arabyanga amubwira ko atiteguye kujya mu kibuga asimbuye.

Bakayoko akibwira umutoza we ko atiteguye gusimbura, yahise ahagarutsa  Jose Mauri aba ari we ujya mu kibuga asimbuye.

Gattuso, nyuma y’umukino abanyamakuru bamujije uko byagenze, asubiza muri aya magambo “Nabwiye Bakayoko ngo ahaguruke ajye kwishyushya ajye mu kibuga, arabyanga mpita mpitamo gushyiramo Mauri.”

Gattuso yakomeje avuga ku bakinnyi be, avuga ko mu bakinnyi 27 afite, iyo umwe atiteguye gukorera ikipe, ahitamo ufite ubwo bushake “Mfite abakinnyi 27, tuba twiteguye guharanira ishema ry’umwambaro twambaye, kandi ngomba kuba umunyakuri muri buri kimwe. Nategereje hagati y’iminota irindwi n’umunani mbona ntiyiteguye kudufasha, mbona gufata icyo cyemezo.”

Timoue Bakayoko, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasobanuye impamvu yateye ibyo benshi bafashe nko kwigomeka ku cyemezo cy’umutoza we Gattuso.

Mu magambo yuje akababaro, Bakayoko yagize ati “Ibyumweru bibaye byinshi mvugwaho buri gihe mu kiganiro n’abanyamakuru. Ariko njye nafashe icyemezo cyo kutongera kugira icyo mvuga, ahubwo nkakomeza gukora cyane.”

Bakayoko, yakomeje avuga ko atigeze yanga kujya mu kibuga asimbuye, ndetse ngo yari yiteguye gutanga 200% ariko agafasha ikipe ye ”Ubwo twari ku ntebe y’abasimbura, nari niteguye 200% kabone nubwo nari gukina iminota 5 gusa y’umukino. Ubwo Lucas yatangiraga kubabara, nasabwe kujya kwishyushya, ndagenda nishyushya hagati y’iminota ibiri, n’itatu, bahise bambwira kugaruka. Ibyo byose byabaye hagati y’umunota wa 23 kugeza k’umunota wa 26.”

Uyu musore, yakomeje uburyo atanze gusimbura kugenzi we “Nagarutse ku ntebe, ndicara, niho umutoza yanyegereye atangira kumbwira amagambo atari meza ntasubiramo aka kanya. Ibintu rero bisobanuke neza, njye ntago nanze kujya mu kibuga nsimbuye kuko ntago ndi icyigomeke, nari niteguye gukina nkuko namye mbikora igihe cyose kuva nagera hano, ndetse nkuko nzabikora kugera ku mpera.”

Uyu Bakayoko, yaje muri AC Milan, atijwe mu gihe kingana n’umwaka w’imikino wa 2018-2019, bivuga ngo nurangira, amakipe yombi azavugana hamenyekane niba azasubira guhanganira umwanya mu kipe ye ya Chelsea cyangwa azaguma muri Ac Milan umwaka utaha.

Ac Milan yatsinze 2-1 Bologna
Gattuso ngo yabwiye Bakayoko amagambo mabi
Bakayoko asanzwe afasha Ac Milan hagati mu kibuga

Ajya ahamagarwa mu kipe y’igihugu
Bakayoko ubwo yahabwaga numero muri Chelsea

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa