Bamwe mu bakinnyi b’abaslam mu Rwanda, bavuga ko igisibo kitabangamira akazi kabo

Abaslamu bose ku isi, ubu batangiye igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, aho usanga bose bigomwa ibyo kurya no kunywa ku manywa y’ihangu, ndetse yewe bakanigomwa kubonana n’abo bashakanye.

3,751

Ukwezi gutagatifu kwa Ramadham, ni ukwezi abayoboke b’idini ya islam bubaha cyane, kuko ni ukwezi kwamanutsemo igitabo gitagatifu cya Qoran abaslam bagenderaho, kuko gikubiyemo amateka y’isi muri rusange kuva yaremwa, kugeza magingo aya.

Igisibo cy’uyu mwaka, cyatangiye tariki ya 06 Gicurasi 2019, ubu abaslam bose ku isi bakaba bamaze gusiba (kwiyiriza) iminsi igera ine isaga uwa gatanu.

Bamwe mu bakora umwuga wo gukina umupira w’amaguru mu Rwanda, harimo n’abaslam kandi biba bisaba gukoresha imbaraga nyinshi, nyamara bamwe bikabagora ugasanga banasiburuka kugira ngo bakine match runaka bitewe n’uburemere bwayo.

Bamwe muri abo bakinnyi twaganiriye, harimo Nshimiyimana Amrani ukinira ikipe ya APR Fc, Rutanga Eric Akram, Bashunga Abouba, Saddam nyandwi bose bakinira Rayon sports Fc bavuze ko nta kinini gihinduka, ahubwo ko uba ugomba kumenya imbaraga zawe uko uzikoresha muri uku kwezi.

Amrani aganira na www.indorerwamo.com yagize ati “Kuba bidukoraho ntago ari cyane kuko ibintu byose ni mu mutwe, ku munsi wa match ntago umuntu anywa cyangwa arya byinshi bidasanzwe, bisaba kubyishyiramo gusa. Nkanjye nkora imyitozo bisanzwe, nkafata ifunguro saa kumi nebyiri bisanzwe, nta kibazo. Ibyo madamu antegurira ni iby’umuntu watakaje intunga mubiri nyinshi, abaganga badutegeka kunywa amazi menshi kuko tuba twayatakaje.

Abandi bakinnyi ba Rayon Sports Fc bo bagize bati “Mu byukuri usanga byose ari ukubyishyiramo gusa, ntago wakica akazi kawe kuko wasibye. Gusa nanone ukora ibishoboka byose, hanyuma wakumva imbaraga zishize ukabwira umutoza akagusimbuza.”

Aba bakinnyi bose kandi, bahurira ku kuba muri uku kwezi uba ugomba gufata imbuto nyinshi zigufasha kugarura imbaraga uba watakaje.

Ni iki abaganga bavuga ku bakinnyi bakina kandi batariye?

Umwe mu baganaga b’abakinnyi bamenyerewe hano mu Rwanda, ni Mugemana Charles usanzwe avura ikipe ya Rayon Sports, we ubona ko hari igihe umukinnyi aba akwiye kubanza kurya mu gihe afite umukino ukomeye, cyane ko we mu myemerere ye yemera ko umukinnyi aba ameze nk’uwagiye ku isafari kandi Imana Ibyemera “Natwe dufite abakinnyi b’abaslam, bambwiye ko bafata amafunguro yabo mu gitondo kare mu ma saa kumi, kandi imyitozo ni 15h30, imikino itandukanye ni 15h30. Ubwo urumva ayo masaha aba yashize ni menshi pe, ubundi uba ugomba gufata ifunguro ryawe amasaha ane mbere y’umukino.”

Uyu muganga yakomeje avuga ko iyo haciyemo ayo masaha menshi, byanze bikunze bikugora “Iyo ufashe amasaha angana gutyo kandi uri bukine umukino ugusaba imbaraga, birakugora byanze bikunze, njye hari igihe najyanye n’ikipe y’igihugu iri munsi y’imyaka 20, hanyuma uwari uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu Sheikh Habimana Saleh atubwira ko iyo uri ku rugendo urya hanyuma uwo munsi ukazawishyura. Hari igihe tuba dufite umukino runaka ukomeye tukabasaba ko barya kuko n’ubundi baba bameze nk’abari ku rugendo kuko ntibaba baraye mu mago yabo, hari igihe bamwe babyumva ariko ntibabashe kubyumva neza, ariko icyiza kuri bo ni kuba ari ukurya bakazishyura uwo munsi.”

Mugemana kandi, yavuze ko biba byiza iyo umukinnyi ariye bimwe mu biryo bitera imbaraga, birimo umuceri, inkoko, makaroni, imboga rwatsi, kandi byose bitogosheje, hanyuma bakanywa amazi menshi ndetse na jus, kandi hakubahirizwa amasaha bafatiraho amafunguro.

Abandi bakinnyi barimo Issa Bigirimana na Rodrigue Murengezi ndetse na Djabel Manishimwe, bavuga ko nta kinini bihindura ku buzima bwabo, ahubwo ko byose bisaba kumenya isaha nyiri zina ufatiraho ifunguro, ndetse kandi ukamenya ko watakaje amazi menshi, bityo akaba ari yo unywa cyane mu gihe cyo gufata ifunguro.

Abahanga mu bumenyi bwa muntu kandi, bavuga ko kwiyiriza cyangwa se gusiba  ntugire icyo ufata cyo kurya cyangwa cyo kunywa ku manywa y’ihangu, bifasha umubiri kugenda ugira ibyo usohora by’imyanda iba iri mu mubiri w’umuntu ariko abenshi batabizi.

Mugemana usanzwe ari muganga wa Rayon Sports Fc asaba abakinnyi kurya mbere y’umukino amasaha 4
Rutanga Eric Akram, ni umwaka we wa mbere ari umuslam
Bashunga Abouba ati urya idaku nyinshi iyo ufite match ikomeye
Abakinnyi b’abaslam bemeza ko igisibo kitica akazi kabo

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa