CAF Imaze gutangaza ko Umukino wa nyuma wa TOTAL CAF CHAMPIONS LEAGUE ugomba gusubirwamo, Esperance de TUNIS nayo igasubiza Igikombe n’imidari yari yahawe

5,749

Bidasubirwaho, CAF imaze kwemeza ko umukino wa Finale wa TOTAL CAF CHAMPIONS LEAGUE uzasubirwamo, ikipe ya Esperance de Tunis isabwa kugarura imidari n’igikombe yahawe.

Nyuma y’impaka ndende zatangiye ku munsi w’ejo kuwa kabiri mu nama idasanzwe yahuje abayobozi ba CAF, byarangiye CAF yemeje bidasubirwaho ko umukino wa nyuma mu gikombe cy’amakipe yabaye aya mbere Iwayo ku mugabane wa Afrika kizwi nka TOTAL CAF CHAMPIONS LEAGUE ko uwo mukino ugomba gusubirwamo.

Mu itangazo CAF yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, yavuze ko byagaragaye ko habayeho amakosa y’imisifurire aho umusifuzi yangaga igitego ikipe ya WYDAD DE CASABLANCA ku munota wa 60, umusifuzi avuga ko habayeho kurarira, icyo gihe ikipe ya WAYDAD yasabye ko harebwa VAR (Video Assistant Referree) maze ntibyakunda kubera ko basanze iyo video yapfuye, ikipe ya WAYDAD yanze kongera gukomeza umukino, maze nyuma y’umwanya munini hemezwa ko ikipe ya ESPERANCE DE TUNIS itwaye igikombe ndetse inahabwa n’imidari y’intsinzi. Nyuma y’uwo mukino wari wabaye ku wa gatanu taliki ya 31/5/2019 ikipe ya WAYDAD yagejeje ikirego kuri CAF none uyu munsi nibwo hafashwe umwanzuro ko uwo mukino uzasubirwamo, ukazasubirirwa mu gihugu cya AFRIKA YEPFO, uwo mukino ukazaba nyuma y’imikino Nyafrika ya CAN izatangira kuri uyu wa 21 Kamena kugeza kuya 19 Nyakanga. Kugeza ubu ikipe ya ESPERANCE de TUNIS ntiragira icyo ibivugaho, ariko benshi mu bakurikiranira hafi ibya ruhago barasanga ari icyemezo kitari gikwiye, ndetse bamwe mu bafana ba Esperance bari gusaba ko Ahmad Ahmad akurwaho agasezera.

Italiki uwo mukino uzaberaho ntirashyirwa ahagaragara, gusa kugeza ubu benshi baremeza ko ikipe ya Esperance itazemera gutanga icyo gikombe. Ni inkuru ikomeje kandi izakomeza nyuma yo kumva ikizava mu banyamaroke.

 

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa