Cricket: u Rwanda rwateye indi ntambwe, nyuma yo gutsinda Mozambique

Ikipe y’igihugu y’abagore ya Mozambique, yatsinzwe, n’ikipe y’igihu y’abagore bahagarariye u Rwanda, mu mikino y’igikombe cya Afurika iri kubera muri Zimbabwe, ariko izatanga itike y’ikipe izajya mu gikombe cy’isi mu mwaka utaha wa 2020.

2,401

Ikipe y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Cricket ikomeje kwitwara neza muri Zimbabwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Australia mu mwaka utaha, aho yatsinze umukino wa kabiri yahuriyemo na Mozambique nyuma yo gukuramo amanota yose, igatsinda 138 mu dupira 117 yateye habura umukinnyi umwe ngo u Rwanda rutakaze umukino.

Iyi kipe y’u Rwanda yari yatsinze umukino wa mbere yahuyemo n’iya Nigeria ku Cyumweru, yakinnye umukino wa kabiri mu itsinda A wabereye muri Old Harare Sports Club kuri uyu wa Gatatu.

Mozambique yatomboye kubanza gukubita udupira, ikora amanota 137 mu dupira 120, aho yari igisigaje abakinnyi bane. U Rwanda rwateye udupira bwa kabiri, rwasabwaga gukora uko rushoboye rugakuramo aya manota yose, rukarenzaho rimwe ry’ikinyuranyo.

Abanyarwandakazi bakoze amanota 138 mu dupira 117 mu gihe umukinnyi wa nyuma wari usigaye, Nyirankundineza Josiane yateye agapira ka nyuma, abanya-Mozambique bananirwa kugasama, u Rwanda rukora amanota abiri ya nyuma yatumye haboneka ikinyuranyo. Ishimwe Henriette yongeye gutorwa nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku nshuro ya kabiri.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda y’abagore, Uwera Sarah, yavuze ko uyu mukino wabakomereye kuko batari biteze Mozambique ku rwego bayibonyeho.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru yagize ati ” Ni umukino wari ukomeye cyane kuko warimo guhangana cyane ku mpande zombi ariko tuwusohotsemo kigabo. Ntabwo byari byoroshye kuko ntabwo twatekerezaga ko Mozambique yageza amanota 137 yose, ariko twe twagiye mu gice cya kabiri twifitiye icyizere, buri wese yagize uruhare muri iyi ntsinzi. Mbere y’igice cya kabiri umutoza yatubwiye ko dutuza, tugakora ibyo yadutoje.”

Sarah yavuze ko kandi, we na bagenzi be biteguye gukora cyane ku mukino wa gatatu bazahuramo na Zimbabwe kuri uyu wa Kane, aho yanashimiye cyane abanyarwanda baba muri iki gihugu babashyigikiye ku mukino w’uyu munsi.

Sarah yagize ati ” Zimbabwe niyo ikomeye ariko turayiteguye cyane n’ubundi tuzongera imbaraga zacu kandi tuzikube kugira ngo tuzawitwaremo neza. Turashimira abanyarwanda baje kudushyigikira kuko byatweretse ko umunyarwanda aho ari hose yaba mu gihugu cyangwa hanze yacyo aba ashyigikiye abo bahuje igihugu.”

Nyuma yo gukina na Zimbabwe kuri uyu wa Kane, ikipe y’u Rwanda izasubira mu kibuga tariki ya 11 Gicurasi ihura na Tanzania mu mukino usoza iyo mu itsinda A.

Ibyishimo!!!
u Rwanda
Mozambique
Intsinzi!!!!
u Rwanda rukomeje kwitwara neza
Ibyishimo byari byinshi
Mozambique yagowe cyane n’u Rwanda

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa