Dore Impano Itangaje Sadio MANE yijeje Mo SALAH Naramuka Atsinze Igitego kuri Finale ya UCL

3,913

Sadio MANE ukinira ikipe ya LIVERPOOL yabwiye mugenzi we MO SALAH bakina mu ikipe imwe ko natsinda igitego ku mukino wa nyuma azamuhemba intare.

Mu gihe hasigaye iminsi ibiri gusa hagakinwa umukino wa nyuma wa UEFA CHAMPIONS LEAGUE, umukino uzaba kuri uyu wa gatandatu taliki 1Gicurasi ukazahuza amakipe abiri yo mu Bwongereza ariyo TOTTENHAM na LIVERPOOL, umukinnyi mpuzamahanga w’Umunya Senegal ukinira ikipe ya LIVERPOOL witwa SADIO MANE yabwiye mugenzi we bakina mu ikipe imwe witwa MOHAMED SALAH ko natsinda igitego ku mukino wa nyuma azamuhemba “INTARE”. Bwana SADIO MANE yagize ati:“…jye nabwiye MO SALAH ko jye nindamuka ntsinze igitego azantembereza iwabo mu Misiri akanjyana ahantu hitwa  Al Azhar, ariko nawe aramutse atsinze igitego nzamuhemba “Intare” nzima, ijye imurinda ayitunge…”

Aya magambo yagaragaye nk’urwenya yashimishije abakunzi b’ikipe ya Liverpool kuko bahise bumva ko mu ikipe yabo yabo hari umwuka mwiza kandi ko bazakina bitanga kugira ngo batahukane intsinzi.

MO SALAH na SADIO Mane ni abagabo bakinira ikipe ya Liverpool bakaba bose kandi baherutse gutwara GOLDEN SHOE, igihembo gihabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Championnat, abantu benshi bagiye bishimira ubufatanye bwabo mu kibuga.

Ikipe ya TOTTENHAM izahura na LIVERPOOL yasezereye ikipe yo mu gihugu cy’Ubuhollande yitwa AJAX mu gihe LIVERPOOL yo yakuyemo igihangange BARCELONA ya MESSI ititsinze ibitego 4 ku busa mu gihe mu mukino wa mbere Liverpool yari yatsinzwe 3 ku busa, ibintu abantu batiyumvishaga na gato. Kuri ubu amakipe yombi amaze kugera mu gihugu cya Espagne ahazabera umukino wa nyuma ku kibuga cya METROPOLITANO.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa