Ikipe ya MUSANZE FC Yabuze Amafranga yo Kwitabira Igikombe cy’Amahoro yijejwe Akayabo ngo ikunde iteshe amanota RAYON SPORT

2,509

Ikipe ya MUSANZE FC ifite umukino kuri uyu wa gatanu, yemerewe agahimbazamusyi kadasanzwe ngo ikunde iteshe amanota ikipe ya RAYON SPORT.

Ikipe ya MUSANZE FC izahura n’ikipe ya RAYON SPORT kuri uyu wa gatanu ku munsi wa 28 wa Shampionnat y’U Rwanda ARPL, kuri ubu iyi kipe ya MUSANZE yijejwe ko izahabwa agahimbazamusyi kadasanzwe niramuka itesheje amanota ikipe ya Rayon Sport.

Amakuru dukesha Radio One, aravuga ko Ubuyobozi bw’ikipe ya MUSANZE FC bwemereye agahimbazamusyi kangana na 300.000frs buri mukinnyi wayo ndetse na 500.000frs buri mutoza mu gihe batsinda ikipe ya Rayon Sport, mu gihe ikipe ya MUSANZE yanganya na RAYON SPORT buri mukinnyi azahabwa 200.000frs by’agahimbazamusyi na 300.000frs kuri buri mutoza. Nubwo iyi kipe yasezeranijwe guhabwa kano kayabo, iyi kipe ni imwe mu zifite ibibazo by’amikoro kuko yananiwe kwushyura amafranga 100.000frs yakwaga ngo izitabire imikino y’igikombe cy’Amahoro uno mwaka.

Ano makuru akigera ku bakunzi b’ikipe ya RAYON SPORT, bavuze ko nta kabuza ayo mafranga bayemerewe n’ikipe ya APR FC bahanganiye umwanya wa mbere wa championnat. Amakuru dufitiye gihamya, nuko ikipe ya MUSANZE FC kuri ubu imaze kugera mu mujyi wa Kigali kandi ko iri gukora imyitozi ikakaye ngo ikunde iteshe amanota RAYON SPORT. Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 63 ikaba iri imbere ya APR FC. Twibutse ko umukino uhuza aya makipe yombi uzaba kuri uyu wa gatanu ukabera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, ikipe ya RAYON SPORT irasabwa gutsinda uno mukino niba koko idashaka gutakaza icyizere cy’igikombe.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa