Impinduka mu bakinnyi APR Fc ikoresha bakina na Gicumbi Fc

Ikipe ya APR Fc, yakoze impinduka mu bakinnyi 20, iri buze gukoresha ku mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League.

1,942

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 08 Gicurasi 2019, nibwo ikipe ya APR Fc yakoraga imyitozo ya nyuma mbere yuko bahaguruka, muri iki gitondo berekeza mu karere ka Gicumbi gukina umukino w’umunsi wa 27 wa Azam Rwanda Premier League.

Abakinnyi 20 b’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu, nibo baraye mu mwiherero, cyane ko ari bo bari bukoreshwe kuri uwo mukino bafite utaboroheye mu gukomeza gushaka igikombe cya shmpiyona.

Gusa, muri aba bakinnyi baza gukoreshwa uyu munsi, hagaragayemo impinduka mu bakinnyi basanzwe bifashishwa, cyane ko hari n’amakuru avuga ko umutoza mukuru w’iyi kipe, ashobora kuba yaragabanyirijwe inshingano, nubwo ubuyobozi bw’iyi kipe ntacyo burabivugaho.

Zimwe mu mpinduka zabaye, harimo: Fitina Ombolenga, Herve Rugwiro, Buteera Andrewe, aba bose ntago bari mu bakinnyi 20 APR Fc iza gukoresha.

Izindi mpinduka kandi, ni ukaguruka mu bakinnyi 20 ku basore babiri bataherukaga guhabwa aya mahirwe kuri Iranzi Jean Claude na Issa Bigirimana.

Andi makuru ari muri iyi kipe kandi, ni uko rutahizamu Sugira Erneste yamaze gukira neza ariko atarasubira ku rwego abatoza be bamwifuzaho, bityo akaba atari gukoreshwa kenshi muri iyi kipe.

Abakinnyi bandi basa nkaho babuze umwanya muri iyi kipe, ni Mirafa Nizeyimana na Mustafa Nsengiyumva bombi bavuye muri Police Fc umwaka ushize.

Abakinnyi bose 20 APR Fc yajyanye i Gicumbi:

Abanyezamu:

  1. Kimenyi Yves
  2. Ntwari Fiacre

Ba myugariro:

  1. Prince Buregeya
  2. Michel Rusheshangoga
  3. Emmanuel Imanishimwe
  4. Ngabo Albert

Abakinnyi bakina hagati:

  1. Mugiraneza Jean Baptiste
  2. Amrani Nshimiyimana
  3. Blaise Itangishaka
  4. Ntwari Evode
  5. Ally Niyonzima

Abataha izamu:

  1. Byiringiro Lague
  2. Dany Usengimana
  3. Nshuti Innocent
  4. Iranzi Jean Claude
  5. Issa Bigirimana
  6. Muhadjiri Hakizamana
  7. Savio Nshuti Diminique
  8. Mugunga Yves
  9. Sekamana Maxime

Ikipe ya APR Fc, ikaba igiye gukina uyu mukino, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 59, aho irushwa na Rayon Sports Fc ya mbere, inota rimwe kuko yo ifite amanota 60.

Ikipe ya Gicumbi Fc, ikaba ifite amanota 27 ku mwanya wa 14, ku rutonde rw’agateganyo.

Issa Bigirimana yagarutse mu bakinnyi 20 bakoreshwa
Zlatko Krmpotić yagabanyirijwe inshingano

Iranzi ari mu bakinnyi 20

Fitina ntari mu bakinnyi 20 bagiye i Gicumbi
Amrani ari mu bakinnyi APR Fc igenderaho hagati
APR Fc ngo igiye i Gicumbi gushaka amanota 3
Ally araba ayoboye abakina hagati ha APR Fc

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa