Imyitozo yanyuma Rayons Sports yitegura Kirehe yakozwe iminota 40 gusa

1,159

Ikipe ya Rayon Sports  yakoze imyitozo mu gihe kingana n’iminota 40 gusa bitewe n’imvura yabyutse igwa mu Mujyi wa Kigali yitegura umukino wa shampiyona w’umunsi wa 29 igomba gucakiranamo na Kirehe i Nyakarambi kuri uyu wa gatanu.

Yatumye ikibuga cya Nzove cyuzura amazi, maze Umutoza Roberto Oliveira ahitamo gukoresha imyitozo yoroheje kugira ngo hatagira umukinnyi uhura n’ikibazo akazabura kuri uyu mukino Gikundiro ishobora gutwariraho igikombe cya shampiyona.

Yari imyitozo yo guhererekanya umupira , abakinnyi bari mu ruziga, aho bahanahanaga bawukoraho inshuro imwe gusa abandi bari mu ruziga hagati bawushaka.

Bari bagaragiwe n’abatoza babo uko ari bane yaba umukuru, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘’Robertinho’’, Umwungirije Wagner do Nascimento Silva, ushinzwe kongera ingufu Mwiseneza Djamar ndetse n’uw’abanyezamu, Nkunzingoma Ramadhan.

Nk’uko bigenda kenshi kuri Robertinho ku munsi wa nyuma w’imyitozo, hakorwa iyoroheje itegura abakinnyi mu mutwe ndetse ikanatangirwamo ubutumwa bwo kwitegura umukino.

Nibyo byabaye kuko nyuma y’imyitozo bose hamwe bakoze inama y’iminota itatu mu kibuga hagati, maze umutoza mukuru abaha ubutumwa.

Abakinnyi bose barahari uretse Niyonzima Olivier ’Sefu’ ufite ikibazo yahuriye nacyo mu mukino batsinzemo Amagaju FC ibitego 2-1, ubwo yaterwaga umupira ku mutwe tariki ya 11 Gicurasi.

Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, yerekeza mu Karere ka Kirehe aho biteganyijwe ko igomba kurara, bugacya ikina n’ikipe ya Kirehe FC.

Ni umukino abakunzi ba Rayon Sports benshi bitezeho intsinzi izatuma begukana igikombe cya Shampiyona cya cyenda mu mateka y’iyi kipe.

Rayon Sports iyoboye shampiyona n’amanota 66, aho irusha APR FC ya kabiri amanota ane mu gihe hasigaye imikino ibiri gusa ngo shampiyona igere ku musozo.

Umutoza Robertinho yakoresheje imyitozo yoroheje

Umutoza wungirije Wagner do Nascimento Silva yari umwe mu bari bahagarikiye imyitozo y’uyu munsi

Icyizere ni cyose ku bakinnyi ba Rayon Sports barimo Mugisha Gilbert utegereje kwegukana igikombe cya Shampiyona

Mu gihe yatangaga umupira yasigaraga abyina ikinimba

Ni imyitozo yakoranywe akanyamuneza

Irambona Eric ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso atebya na bagenzi be

Rutahizamu w’Umunya Ghana Michael Sarpong utegerejweho ibitego bishobora guhesha ikipe ye igikombe yari hagati mu ruziga ashaka umupira

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa