Kapiteni wa APR Fc, yatangaje amagambo akomeye nyuma yo kubura igikombe cya shampiyona

Kapiteni w’ikipe ya APR Fc, akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mugiraneza Jean Baptiste, yatangaje ko kubura abakinnyi bakuru mu kipe yabo, ndetse no kuba hari abakinnyi bato APR Fc ifite badafata imikino yose kimwe, biri mu byatumye babura igikombe cya shampiyona.

8,125

Tariki ya mbere Kamena 2019, nibwo hasozwaga shampiyona Aza Rwanda Premier League, hanatangwa igikombe cyegukanwe n’ikipe ya Rayon Sports Fc, ndetse hanamenyekana ikipe ebyiri zamaze kwerekeza mu cyiciro cya kabiri.

Nubwo ikipe ya APR Fc yabuze iki gikombe, iri mu zatangiye neza ugereranyije n’umukeba wabo ari we ikipe ya Rayon Sports Fc, nyamara yo yari yatangiye itakaza imikino myinshi.

Jean Baptiste Mugiraneza, kapiteni wa APR Fc, yabwiye abanyamakuru ko mu byo bazize uyu mwaka, harimo no kugira abakinnyi bato badafata umukino wose nka final.

Mu magambo ya Miggy yagize ati “Navuga ko, umwaka wacu utagenze neza nkuko twabyifuzaga kuko twasoje imikino ibanza turi aba mbere, twifuzaga kuba twatwara igikombe cya shampiyona ariko uwo twari duhanganye (Rayon Sports Fc) yari akomeye cyane, yanashyizemo imbaraga nyinshi uyu mwaka.”

Miggy yakomeje avuga ko babuze abakinnyi b’abagabo bafata imikino yose kimwe “Twigeze kumara imikino igera kuri 4 nta manota atatu tubona, ni ubwa mbere byabayeho ku kipe ya APR Fc, gusa namwe nkuko mubibona dufitemo abakinnyi batarakura cyane kuko harimo abakinnyi bataramenyera kwiruka ku gikombe niko navuga, biri mu byatugoye cyane, ndetse navuga ko hari abo byagiye biremerera gukina imikino yose bayifashe nka final ariko nanone ntitwabigira urwitwazo cyane kuko ibi bijya bibaho mu mupira.”

Nkuko Miggy yakomeje abivuga, ikipe ya APR Fc, ikaba igomba gushaka uburyo yatwara igikombe cy’Amahoro kugira ngo irebe ko yazasohokera u Rwanda umwaka utaha, mu marushanwa mpuzamahanga y’Afurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (Caf Confederation Cup).

Kapiteni wa APR Fc kandi, yashimiye abakunzi b’iyi kipe bagerageje kubaba hafi mu mikino yose bakinnye, yaba iyo bakiriye n’iyo basuye.

Mu mikino 30 ikipe ya APR Fc yakinnye muri uyu mwaka w’imikino, yatsinzemo imikino 20, itsindwamo imikino 5, inganyamo imikino 5, ikaba yarasoje shampiyona n’amanota 65.

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports Fc, bari bahanganye yo, mu mikino 30 yakinnye, yatsinzemo imikino 23, inganyamo imikino 3, itsindwamo imikino 4 gusa, ikaba yarasoje shampiyona n’amanota 72.

Lague ari mu bato APR Fc ifite
Miggy yahamije ko iyi kipe yari ikomeye uyu mwaka
Muhadjiri i Muhanga yahabuze igitego
Miggy ntiyumvaga ibibabayeho
Miggy abwira bagenzi be gutuza
Blaise ntabyumva
Hari ubwo batumvaga neza ibibabayeho
Ibyishimo byabo byabaye bike muri uyu mwaka

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa