Kapiteni wa Police Fc yavuze icyo babuze ngo bagere ku ntego zabo

Ikipe ya Police Fc, yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 50, mu gihe umwaka ushize wa 2017-2018 wari warangiye batari mu makipe ane ya mbere.

1,888

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru, Azam Rwanda Premier League, yarangiye kuwa 01 Kamena 2019, ubwo hahitaga hanatangwa igikombe ku kipe ya Rayon Sports Fc yacyegukanye.

Ikipe ya Police Fc, uyu mwaka yasoje iri mu makipe ane ya mbere, ibintu bizabafasha kubona amahirwe yo gukina amarushanwa atandukanye abanziriza shampiyona mu mwaka ukurikiyiho, cyane usanaga ayo marushanwa akinwa n’amakipe ane ya mbere y’umwaka uba ushize.

Nubwo basoje kuri uyu mwanya ariko, kapiteni w’iyi kipe Ngendahimana Eric, atangaza ko bifuzaga igikombe cya shampiyona, ariko imibare yabo ikaza gupfa mu mikino y’igice kibanza cya shampiyona (Phase Aller).

Mu kiganiro cyihariye yahaye www.indorerwamo.com, yagize ati “Twifuzaga igikombe cya shampiyona, ariko ntago tubigezeho, ni ukwihangana. Imibare yacu yapfuye mu mikino ibanza ya shampiyona kuko twatakaje imikino itari ngombwa, bituma dutakaza amanota atari ngombwa kandi abandi batsinda.”

Eric kandi, yavuze ko uyu mwaka bari bafite abakinnyi beza bashoboye kandi bamenyereye shampiyona, ahubwo bakaba baragowe n’uko gutakaza imikino itari ngombwa hagati muri shampiyona.

Iyi kipe ya Police Fc kandi, yatangiye umwaka w’imikino ifite umutoza mushya ukomoka muri Zambia, ari we Albert Mphande, waje asimbura Seninga Innocent wari watandukanye n’iyi kipe.

Uyu mwaka kandi, Police Fc yari ifite bamwe mu bakinnyi bashya azanye ngo bongere imbaraga muri iyi kipe, ukurikije abari batandukanye nayo.

Eric abona bari bakwiye igikombe cya shampiyona

Police Fc yasoje ku mwanya wa kane

Hakizimana Kevin ari mu bashya Police Fc yaguze
Police Fc, yari ifite umutoza mushya muri uyu mwaka

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa