Kimwe mu byafashije Rayon Sports Fc kwegukana igikombe, harimo kutavunikisha abakinnyi benshi – Mugemana

Ikipe ya Rayon Sports Fc, yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, ikaba isigaje kugihabwa gusa mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Kamena. Muganga usanzwe uvura abakinnyi ba Rayon Sports Fc, yavuze kimwe mu byabafashije uyu mwaka.

2,995

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019, nibwo ikipe ya Rayon Sports Fc yegukanye igikombe cya shampiyona habura umukino umwe gusa, kugira ngo shampiyona irangire, cyane ko byamaze kumenyekana ko izarangira ku itariki ya mbere Kamena, hakinwa imikino y’umunsi wa 30.

Nubwo ariko iyi kipe yacyegukanye, hari byinshi ibikesha birimo gushyigikirwa n’abafana bayo ndetse n’urukundo rudasanzwe rwagaragaye hagati y’umuryango mugari wa Rayon Sports Fc, hakaba n’ibindi byinshi bitandukanye.

Muganga usanzwe uvura ikipe ya Rayon Sports Fc Mugemana Charles, yatangaje ko ikindi kintu cyabafashije cyane uyu mwaka, kugeza begukanye igikombe cya shampiyona, harimo no kuba bataravunikishije abakinnyi benshi, ugereranyije n’umwaka ushize “Uyu mwaka rwose, njye navuga byabaye byiza ugereranyije n’umwaka ushize, kuko umwaka ushize ho twagize imvune nyinshi cyane. Ariko uyu mwaka, imvune ikomeye twagize ni iya Mugisha Francois wabazwe urutugu kandi nawe ntiyatinze gukira.”

Uyu muganga kandi, yakomeje avuga ko ibi byabafashije gutwara igikombe cya shampiyona kubera ayo mahirwe bagize yo kutavunikisha cyane “Uyu mwaka twagize imvune zoroheje zo mu myitozo n’izindi zidakomeye zo mu mikino twakinaga ariko zidakanye, ibyo rero biri mu byadufashije cyane kuba twegukanye iki gikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.”

Mugemana, yanavuze ko kuba hari abakinnyi bamwe barwara utubumbambari ariko ugasanga batinda gukira, ngo ahanini biterwa no kuba bamwe batabasha kuruhuka bihagije, abandi ugasanga ntibafata imiti ya muganga uko bikwe.

Aha yatanze urugero rwa Djuma Nizeyimana ukinira ikipe ya Kiyovu Sc akaba yaragize ikibazo cy’imvune mu kabumbambari ubwo Gicumbi Fc yatsinda Kiyovu Sc 1-0, ku mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Iyi kipe yafashijwe no kutagira imvune nyinshi uyu mwaka
Imvune ikomeye Rayon Sports Fc iheruka kugira ni iya Mugisha Francois

Yatwaranye na Rayon Sports Fc ibikombe bitandukanye

Ni muganga umaze igihe kinini muri Rayon Sports Fc
Mugemana yasutsweho amazi ubwo bakuraga igikombe i kirehe

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa