NBA Finals: Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors

Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball muri Leta z’Unze Ubumwe bw’Amerika, bari gusoza umwaka w’imikino hakinwa imikino ya nyuma ya kamarampaka.

1,807

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, Toronto Raptors iri gukina iyi mikino ya nyuma ya Shampiyona ya Basketball muri Amerika nyuma yo gusezerera Milwaukee Bucks mu gace k’Uburasirazuba, iyitsinze imikino 4-2.

Golden State Warriors ifite igikombe cya NBA inshuro ebyiri ziheruka ndetse iri ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatanu yikurikiranya nyuma yo gusezerera Portland Trail Blazers iyitsinze imikino 4-0 mu Burengerazuba, ni yo ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe uyu mwaka.

Muri uyu mukino wahuje amakipe yombi mu rukerera, Golden State Warriors yatsinzwe uduce tubiri tubanza ku manota 25-21 na 34-28, igerageza kugaruka mu mukino mu gace ka gatatu yatsinze kuri 32-29, ariko yongera gutakaza aka nyuma kuri 30-28, bityo ntiyabasha gukuramo ikinyuranyo cy’amanota arindwi yarushwaga mu ntangiriro z’agace ka kane.

Toronto Raptors yitwaye neza itsinda umukino ku manota 118-109. Umunya-Cameroun, Pascal Siakam, yagize uruhare rukomeye muri iyi ntsinzi kuko yatsinze amanota 32, asama imipira umunani iva ku nkangara ndetse atanga n’indi itanu kuri bagenzi ba batsinda amanota.

Kawhi Leonard na we yatsindiye Raptors amanota 23 muri uyu mukino, anasama imipira umunani iva ku nkangara mu gihe Stephen Curry wa Golden State Warriors ari we watsinze amanota menshi, 34.

Uyu mukino wabereye muri Canada, ni wo wa mbere mu mateka y’imikino ya nyuma ya NBA ubereye hanze y’ubutaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umukino wa kabiri hagati y’aya makipe yombi, uzakirwa na Golden State Warriors mu rukerera rwo ku wa mbere guhera saa 02:00.

Siakam ari mu beza Toronto Raptors ifite
Drake yari yaje gushyigikira Toronto Raptors
Uyu mukino ni wo wa mbere ubereye hanze ya Amerika muri NBA
Golden State Warriors yahabwaga amahirwe kurusha Raptors

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa