Ruhago y’abagore: Ikipe yikuye mu kibuga umukino utarangiye, nyuma yo kunyagirwa ibitego 6-0

Umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, mu bagore, waje guharara utarangiye, kubera ko ikipe imwe mu zakinaga yafashe icyemezo cyo kwikura mu kibuga ivuga ko iri gutera umupira ntugende.

3,589

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2019, nibwo kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, haberaga umukino w’umunsi wa cumi na rimwe (Day 11) muri shampiyona y’abagore y’icyiciro cya mbere, umukino wahuje ikipe ya As Kigali WFc yakiraga ikipe ya Rambura WFc.

Ni umukino watangiye ku isaha y’i saa saba n’iminota mirongo itatu (13h30), cyane ko iyi mikino ya shampiyona usanga ikinwa mu masaha ya kare.

Ku munota wa mirongo ine gusa (40’) w’umukino, ikipe ya As Kigali WFc yari yamaze gutsinda Rambura WFc ibitego 6-0. Gusa mbere yuko uyu mukino utangira, hari haguye imvura itari nyinshi, cyane ko yaje no kugera aho irahita, umukino ubona gutangira.

Ikipe ya Rambura WFc, nyuma yo gutsindwa ibi bitego 6-0, kandi hakiri yaje kubona ko umukino ushobora kuza kuyikomerera kuruta uko yabitekerezaga, bahita bahitamo gufata icyemezo cyo kwivana mu kibuga, nyamara abasifuzi bo ntibigeze bahagarika umukino.

Andi makuru yaje kumenyekana, ni uko iyi kipe ya Rambura WFc yaje gukina, hatarashira amasaha 24 imaze gukina undi mukino mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri (interscolaire), bityo bakaba bari bagifite umunaniro.

Abatoza b’amakipe yombi bagize icyo bavuga kuri iki gikorwa kigayitse cyakozwe n’ikipe ya Rambura WFc.

Umutoza wa As Kigali WFc, Mbarushimana Shaban, yanenze cyane iki gikorwa ariko anavuga ko ibintu nkibi bikwiye guhinduka “Ibi bintu mu byukuri birababaje, kuba twaje gukina, wabona ko utsinzwe ibitego byinshi ukabwira abakinnyi ngo bave mu kibuga, biba byishe imibare myinshi, kuko iyi ni shampiyona hari igihe ibitego bigufasha nta wamenya.

Uyu mutoza kandi, yakomeje asaba abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ko bakwiye kubafasha gukaza amategeko kugira ngo habeho igitsure ku bayica “Badufashe kuko niba ikipe izajya itsindwa ibitego hejuru 3-0 igahita yikura mu kibuga ikagenda biragoye ko umuntu yagera ku ntego ze.

Shaban yakomeje avuga ko kuba umutoza Rambura WFc yabwiye abakinnyi kuva mu kibuga yitwaje ko umupira utari kugenda, ari urwitwazo rudafite ubusobanuro, cyane ko hari n’umukino wari uherutse kuhabera wahuje As Kigali Fc na As Muhanga, kandi imvura yari yaguye ariko igeraho irahita.

Ku ruhande rw’umutoza wa Rambura WFc, Mukashema Consolee, yahakanye ko nta ruhare yagize mu kuva mu kibuga kw’abakinnyi “Uko wabibonte, nanjye niko nabibonye, nabajije abakinnyi impamvu, bansubiza ko umupira utagenda, njye mbabwira ko bakwiye kwihangana bakaguma mu kibuga ariko bambwira ko batongera gukina, ikibuga kitabanje gukoropwa amazi agashiramo.”

Nyuma yo kumara iminota hafi itanu basohotse mu kibuga, baje kwemera kugaruka mu kibuga gukina, ariko komiseri w’umukino ategeka ko umukino udakomeza, ahubwo hagomba gutangwa raporo y’ibyabaye hanyuma akanama gashinzwe imyitwarire kakazafata umwanzuro ukwiye.

Muri iyi mikino y’igice cyo kwishyura, usanga amakipe amwe namwe aba acungana bijyanye n’intego zabo.

Muri aya makipe, usangamo ikipe ya Scandinavia WFc iba icungana na As Kigali WFc, bikaba binavugwa ko hari amakipe ari kuza gukina na As Kigali WFc ariko adashaka gutsindwa ibitego byinshi, ahanini bitewe n’uburyo yaganirijwe n’uhanganye na As Kigali WFc.

Consolee abajijwe niba ikipe ya Scandinavia WFc itaba yabaganirije, kugira ngo batemera gutsindwa byinshi, yabihakanye avuga ko nta byabayeho.

Uko imikino yose y’umunsi wa 11 yagenze:

Kuwa gatandatu, tariki ya 18 Gicurasi 2019:

Kamonyi WFC 3-1 ES Mutunda WFC
Scandinavia WFC 4-0 AS Kabuye WFC
Gakenke WFC 4-1 Bugesera WFC

Ku cyumweru, tariki ya 19 Gicurasi 2019:

AS Kigali WFC 6-0 Rambura WFC (Ntago umukino warangiye)
Rugende WFC 1-3 Inyemera WFC

Shaban utoza As Kigali WFc yasabye Ferwafa gukosora bimwe mu bikigaragara muri ruhago y’abagore
Consolee utoza Rambura WFc yahakanye ko yagize uruhare mu kuva mu kibuga kwabayeho
As Kigali WFc niyo ibitse igikombe cy’umwaka ushize!
As Kigali WFc irarushwa amanota 3 na Scandinavia WFc ya mbere
Ikibuga nta mazi yarimo
Abakinnyi ba As Kigali WFc bagumye mu kibuga cyari kimeze gutya
Scandinavia WFc iravugwaho gutegura amakipe ahura na As Kigali WFc
Scandinavia WFc iherutse kwitsindira As Kigali WFc

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa