Rutahizamu w’umunyarwanda wa Gor Mahia yarize amarira y’ibyishimo kubera ibyo amaze guhesha ikipe ye

Jacques Tuyisenge umunyarwanda w’imyaka 27 ukinira Gor Mahia Fc mu cyiciro cya mbere muri Kenya, yavuze kuri byinshi yishimira amaze kugeraho mu myaka itatu iheruka ari kumwe n’iyi kipe y’ubukombe i Nairobi no mu karere.

3,076

Nyuma yo gufasha iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Kenya, Tuyisenge Jacques yatangaje ubu butumwa, abicishije ku mbuga ze nkoranyambaga akoresha.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Instagram, Facebook Tuyisenge avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kuba mu myaka itatu y’imikino iheruka, nka Gormahia FC batwaye ibikombe byose bya shampiyona muri iyo myaka itatu (2016-2017, 2017-2018 na 2018-2019).

Mu magambo ye, Tuyisenge yagize ati “Ishimwe ni iryawe Mana kuba ntwaye igikombe cya shampiyona ya Kenya ubugira gatatu (3) bwikurikiranya. Murakoze umuryango mugari wa Gor Mahia Fc”.

Gor Mahia Fc yahawe igikombe cya shampiyona kuko mu mikino 33 bamaze gukina, ifite amanota 71 mu gihe Bandari Fc iri ku mwanya wa kabiri. Shampiyona irabura umukino umwe ngo irangire, bivuze ko ni yo Gor Mahia Fc yatsindwa ntacyo byahindura kuko mbere y’uyu mukino yarushaga Bandari Fc amanota umunani.

Jacques Tuyisenge kuri ubu nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona 2018-2019 akaba yari yanafashije Gor Mahia Fc kugera mu mikino y’amatsinda ya Total CAF Confederation Cup 2018-2019, ikipe ya Petro Atletico de Luanda (Angola) banahuye muri iyi mikino yagaragaje ko imwifuza ndetse ikaba yiteguye gutanga ibihumbi 150 by’amadolari ya Amerika (US$ 150,000 ), amadolari asaga miliyoni 135 z’amafaranga y’u Rwanda (135,000,000 FRW).

Jacques Tuyisnge yagaragaje umubare gatatu (3) ungana n’ibikombe bya shampiyona amaze gutwara muri Gormahia Fc.

Mu bitangazamakuru bitandukanye bikorera muri Kenya baravuga ko ikipe ya Gormahia FC yiteguye kwakira ugushaka kwa Petro bityo Tuyisenge akaba yagenda nubwo we nka nyiri ubwite nta kintu arabitangazaho na kimwe.

Amakuru ya hafi agera ku nshuti za hafi z’uyu rutahizamu mpuzamahanga w’umunyarwanda, aravuga ko kuba yafashe igihe agashimira abafana n’umuryango mugari wa Gor Mahia Fc ku byo bamaze kugeraho, ngo byaba ari ikimenyetso simusiga cy’uko byaba ari ukubasezeraho mu buryo buteruye neza.

Jacques Tuyisenge yamenyekanye cyane akinira Police FC (2011-2015) aho yavuye agana muri Gor Mahia Fc. Tuyisenge kandi yakiniye ikipe ya Etincelles FC na Kiyovu Sc mbere yo kujya muri Police Fc.

Francis na Tuyisenge bagize ibihe byiza muri Gor Mahia Fc
Jacques yatwaraga igikombe cya gatatu cya shampiyona
Jacques ushobora kuba ari wo mwaka wa nyuma muri Gor Mahia Fc

Gor Mahia Fc yegukanye igikombe cya gatatu kikurikiranya
Ubutumwa bwa Jacques Tuyisenge

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa