Sergio Busquets yasabye imbabazi abafana ba Barcelona

Kapiteni wungirije mu kipe ya Fc Barcelona, nyuma yo gusezererwa na Liverpool ku giteranyo cy’ibitego 4-3, yasabye abafana imbabazi, yemera ko babatengushye ubwo batsindwaga na Liverpool muri ½ cya Uefa Champions League.

1,645

Ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 07 Gicurasi 2019, nibwo hakinwaga umukino wo kwishyura, mu marushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, Uefa Champions League.

Ni nyuma y’icyumweru kimwe gusa, ubwo ikipe ya Fc Barcelona yari yatsinze Liverpool ibitego 3-0, m’umukino wari wabereye mu gihugu cya Esipanye (Spain) kuri sitade ya Nou Camp.

Ikipe ya Liverpool yaje gusezerera Fc Barcelona, ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi, ubanza n’uwo kwishyura, cyane ko Liverpool yaje gutsinda ibitego 4 byose ku busa.

Nyuma y’uyu mukino, Sergio Busquet usanzwe ari kapiteni wa mbere wungirije, yafashe umwanya ashimira abafana bari babaherekeje mu gihugu cy’u Bwongereza, anaboneraho kubasaba imbabazi ko babatengushye ntibakore ibyo bari babitezeho.

Mu magambo y’uyu mugabo yagize ati “ Ndifuza gusaba imbabazi abafana bacu, bitwaye neza cyane kuturusha. Ikindi ni ukubashimira cyane kuko bo bakoze ibyo basabwaga, ariko twabatengushye.”

Yakomeje avuga ko babonye uburyo bwinshi bwo kuba batsinda igitego, ariko bikanga, cyane ko avuga ko mu mupira w’amaguru habamo n’amahirwe.

Ikindi Busquet yavuze, yongeye kwibutsa abafana ko bibaye indi nshuro ya kabiri basezerewe, nyamara umukino ubanza bari batsinze ibitego bigera kuri bitatu, cyane ko umwaka ushize ikipe ya As Roma yabasezereye gutyo nabwo.

Ikipe ya Liverpool, ikaba igeze ku mukino wa nyuma wa Uefa Champions League, ku nshuro ya kabiri kikurikiranya, nyuma yo kuhatsindirwa umwaka ushize n’ikipe ya Real Madrid yahise inabatwara igikombe.

Uyu munsi, hakaba hategeje kumenya indi kipe isanga Liverpool ku mukino wa nyuma hagati ya Ajax na Tottenham Hospurs, m’umukino ubera m’u Buholande. Umukino ubanza, ikipe ya Ajax yatsindiye Tottenham m’u Bwongereza igitego 1-0.

Ernesto Valverde ntiyumvaga uko basezerewe
Pique na Busquet ntibumvaga uburyo batsinzwe
Busquet yasabye imbabazi abafana

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa