Tour de Limpopo umunyarwanda waje hafi yasizwe iminota irenga 10

970

Mu isiganwa ry’amagare rya Tour de Limpopo  ririkubera muri Africa y’Epfo abanyarwanda baryitabiriye uwaje hafi yasinzwe iminota irenga icumi.

Agace ka mbere k’iri siganwa katangiriye mu Mujyi wa Bela Bela bagasoreza mu wa Polokwane, ahareshya n’ibilometero 172. Umunyafurika y’Epfo, Gustav Basson ukinira TEG Procycling Team, wegukanye iri siganwa mu mwaka ushize, ni na we wegukanye aka gace kabanza nyuma yo gukoresha amasaha atatu n’iminota 57.

Alexander Konychev wa Dimension Data yabaye uwa kabiri mu gihe Marc Pritzen Olivier ukinira Office Guru yaje ku mwanya wa gatatu muri aka gace ka mbere k’iri siganwa riri ku rwego rwa 2.2.

Umunyarwanda waje hafi muri iri siganwa, yabaye Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wabaye uwa 24 nyuma yo gusigwa iminota 10 n’amasegonda 17 n’uwa mbere mu gihe Mugisha Samuel wa Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo yaje ku mwanya wa 35 asizwe iminota 11 n’amasegonda 36.

Karadiyo ni umwe mu bakinnyi batandatu ikipe ya Benediction Excel Energy yajyanye muri iri siganwa ryayo rya mbere hanze y’u Rwanda kuva yemerewe gukina amasiganwa mpuzamahanga muri Mutarama uyu mwaka.

Abandi bakinnyi ba Benediction Excel Energy bari muri iri siganwa ni: Munyaneza Didier wabaye uwa 37 anganya ibihe na Mugisha Samuel, Nkurunziza Didier wabaye uwa 46 arushwa amasegonda abiri n’aba babanza, Uwizeyimana Bonaventure wabaye uwa 55, Nsengimana Jean Bosco wabaye uwa 70 ndetse na Nzafashwanayo Jean Claude wabaye uwa 85 muri 92 babashijwe kurangiza isiganwa.

Tour de Limpopo yitabiriwe n’amakipe 19 irakomeza kuri uyu wa Kane hakinwa agace ka kabiri, aho abasiganwa bahaguruka Polokwane berekeza Tzaneen ku ntera y’ibilometero 96.

Tour de Limpopo yatangiye kuri uyu wa Gatatu

Iri siganwa rihurije hamwe amakipe 19

Nsengimana Jean Bosco yigeze kuza mu bayoboye nyuma y’akazamuko ka kabiri ku ntera y’ibilometero hafi 70

Benediction Excel Energy ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere wa Tour de Limpopo

Umunyafurika y’Epfo, Gustav Basson ukinira TEG Procycling Team, yegukanye agace kabanza ka Tour de Limpopo 2019

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa