UCL:Tottenham yakoze ibyo benshi batayitekerezagaho isanga Liverpool ku mukino wanyuma

970

Ibitego bya Lucas Moura mu gice cya kabiri cy’umukino byafashije Tottenham Hotspur gukora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku nshuro ya mbere, nyuma yo guturuka inyuma igatsindira Ajax iwayo ibitego 3-2 mu mukino wo kwishyura. Tottenham yasanze Liverpool ku mukino wa nyuma uzaba mu kwezi gutaha.

Ajax yari yatsindiye Totteham mu Bwongereza igitego 1-0, yatangiye neza iza no gufungura amazamu hakiri ubwo ku munota wa gatanu gusa, kapiteni wayo Matthijs de Light w’imyaka 19 yasumbaga Dele Alli akamutsindana igitego ku mupira wari uvuye muri koruneri.

N’ubwo na Tottenhma yanyuzagamo igasatira ishaka uburyo ibona igitego kiyigarura mu mukino ndetse igahusha uburyo burimo umupira wa Son Heung-Min wagaruwe n’izamu, Ajax yatsinze icya kabiri habura iminota 10 ngo igice cya mbere kirangire ubwo Hakim Ziyech yateraga ishoti rikomeye umunyezamu Hugo Lloris atabashije kugarura nyuma yo guherezwa neza na Dusaan Tadić.

Tottenham yagaragaje umukino utandukanye mu gice cya kabiri, irasatira bikomeye aho byaje no gutanga umusaruro, ibona ibitego bibiri byihuse ku munota wa 55 n’uwa 59 byombi bitsinzwe n’umunya-Brésil Lucas Moura nyuma y’uko Fernando Llorente yari amaze guhusha ubundi buryo bwiza mu rubuga rw’amahina.

Hakim Ziyech yahushije uburyo bwari guhesha Ajax kongera kuyobora umukino habura iminota 11 ngo urangire. Tottenham byayisabye gutegereza iminota y’inyongera, itsinda igitego cya gatatu cyayihaye gukomeza ku mupira Delle Alli yahaye Lucas Moura, atsinda igitego cya gatatu cyatumye ikipe ye ikora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya mbere.

Tottenham na Liverpool zizahurira ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzabera kuri Wanda Metropolitano mu Mujyi wa Madrid muri Espagne tariki ya 1 Kamena. Ni ku nshuro ya mbere amakipe abiri yo mu Bwongereza yongeye guhurira ku mukino wa nyuma guhera mu 2008 ubwo Manchester United yatsindaga Chelsea kuri penaliti.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa