Uko abakinnyi b’abaslam mu Rwanda, bakora akazi kabo mu gisibo

Abaslamu bose ku isi, ubu batangiye igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, aho usanga bose bigomwa ibyo kurya no kunywa ku manywa y’ihangu, ndetse yewe bakanigomwa kubonana n’abo bashakanye.

3,373

Ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, ni ukwezi abayoboke b’idini ya islam bubaha cyane, kuko ni ukwezi kwamanutsemo igitabo gitagatifu cya Qoran abaslam bagenderaho, kuko gikubiyemo amateka y’isi muri rusange kuva yaremwa, kugeza magingo aya.

Igisibo cy’uyu mwaka, cyatangiye tariki ya 06 Gicurasi 2019, ubu abaslam bose ku isi bakaba bamaze gusiba (kwiyiriza) iminsi igera ine isaga uwa gatanu.

Bamwe mu bakora umwuga wo gukina umupira w’amaguru mu Rwanda, harimo n’abaslam kandi biba bisaba gukoresha imbaraga nyinshi, nyamara bamwe bikabagora ugasanga banasiburuka kugira ngo bakine match runaka bitewe n’uburemere bwayo.

Bamwe muri abo bakinnyi twaganiriye, harimo Nshimiyimana Amrani ukinira ikipe ya APR Fc, yavuze ko nta kinini gihinduka, ahubwo ko uba ugomba kumenya imbaraga zawe uko uzikoresha muri uku kwezi.

Amrani aganira na www.indorerwamo.com yagize ati “Kuba bidukoraho ntago ari cyane kuko ibintu byose ni mu mutwe, ku munsi wa match ntago umuntu anywa cyangwa arya byinshi bidasanzwe, bisaba kubyishyiramo gusa. Nkanjye nkora imyitozo bisanzwe, nkafata ifunguro saa kumi nebyiri bisanzwe, nta kibazo. Ibyo madamu antegurira ni iby’umuntu watakaje intunga mubiri nyinshi, abaganga badutegeka kunywa amazi menshi kuko tuba twayatakaje.

Abandi bakinnyi barimo Issa Bigirimana na Rodrigue Murengezi, bavuga ko nta kinini bihindura ku buzima bwabo, ahubwo ko byose bisaba kumenya isaha nyiri zina ufatiraho ifunguro, ndetse kandi ukamenya ko watakaje amazi menshi, bityo akaba ari yo unywa cyane mu gihe cyo gufata ifunguro.

Abahanga mu bumenyi bwa muntu kandi, bavuga ko kwiyiriza cyangwa se gusiba  ntugire icyo ufata cyo kurya cyangwa cyo kunywa ku manywa y’ihangu, bifasha umubiri kugenda ugira ibyo usohora by’imyanda iba iri mu mubiri w’umuntu ariko abenshi batabizi.

Issa Bigirimana ari mu bemeza ko igisibo kitica akazi k’abakinnyi
Amrani wa APR Fc avuga ko igisibo ntacyo gihindura ku kazi kabo gasanzwe

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa