VIDAL ARTHURO wa FC BARCELONA Yahaye Gasopo SADIO MANE wa LIVERPOOL

5,884

Arthuro Vidal yasabye Bwana Mane SADIO kumwitondera mu gihe bari buhure mu mukino wo kwishyura 

Kuri uno mugoroba wo kuwa kabiri nibwo haza gukinwa umukino wo kwishuyura wa kimwe cya kabiri ku makipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Burayi, ni umukino w’ishiraniro uri buhuze ikipe ya FC BARCELONA na LIVERPOOL ukaza kubera mu gihugu cy’Ubwongereza, mu mukino ushize, ikipe ya FC BARCELONA yanyagiye LIVERPOOL ibitego bitatu byose ku busa, wari umukino wagaragayemo ishyaka ritangaje ku mpande zombi, ku buryo uwitwa SADIO MANE ukinira ikipe ya Liverpool yagaragaye ari guhirika umutwe wa Arthuro Vidal ukinira ikipe ya FC BARCELONA, nyuma y’icyo gikorwa, ARTHURO VIDAL myugariro w’ikipe ya FC BARCELONA yahaye gasopo SADIO MANE mu magambo aremereye cyane. VIDAL yagize ati:“…uriya muhungu Sadio MANE  yagize amahirwe kubera ko Barcelona yanyigishije ubwitonzi…”  Bwana Vidal ARTHURO nubwo yavuze atyo, yakomeje agira ati:

…nkugiriye inama nziza, niba wumva wifuza kuzareba CAN wicaye muri Stade, wongere wibeshye ukore nk’ibyo wankoze ubushize….

Ayo niyo magambo ARTHURO VIDAL yabwiye Sadio MANE. Ni mu gihe umukino uri bube kuri uno mugoroba, ikipe ya Liverpool irasabwa gutsinda ibitego bine kugira ngo ibone itike yo kongera gukina umukino wa nyuma muri Champions League, ikindi kiri kuvugwa cyane ni uko umukinnyi MO SALAH atari buboneke muri uno mukino nyuma y’uko agiriye imvune mu mukino wa championnat y’Ubwongereza mu cyumweru gishize, abantu benshi bakurikiranira hafi ibya Ruhago, barasanga biri bukomerere cyane ikipe ya Liverpool gukoramo icyo kinyuranyo cy’ibitego.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa