Imyaka 39 irashize Bob Marley ufatwa nk’umwami wa Raggae apfuye

10,012

Ku I taliki nk’iyi ngiyi nibwo Bob Marley kugeza ubu ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri muzika y’injyana ya Raggae

Ku munsi wa mbere taliki nk’iyi ngiyi z’ukwezi kwa gatanu mu mwaka wa 1981 nibwo inkuru yabaye kimomo ko umuhanzi BOB NESTA MARLEY amaze gushiramo umwuka aguye mu bitaro byo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika i Miami ku myaka 36 gusa y’amavuko yari afite.

Bob Marley wari wari waravutse kuri se w’Umwongereza na nyina w’Umwirabura avukira mu gihugu cya Jamaica ahagana mu mwaka wa 1945, yari amaze kuba icyamamare muri muzika cyane cyane ku mugabane wa Afrika kuko yagize ubwamamare mu gihe byinshi mu bihugu bya Afrika byari mu ntambara yo kwigobotora ingoma ya bagashakabuhake, bityo agakora indirimbo zo kubakangurira kwigenga, indirimbo zagiye zikora ku mitima ya benshi mu myaka ya za 65.

Mu mwaka wa 1977 Bwana Bob Marley yarwaye cancer (kanseri) yo mu bwoko bwa melonoma imutangirira mu nzara no ku mano, mu myaka itanu gusa, iyo kanseri yari imaze kumugera mu bihaha no mu bwonko, yagerageje kujya kwivuza mu gihugu cy’Ubudage ariko biba iby’ubusa, ku wa mbere taliki ya 11 Gicurasi 1981 nibwo yaje kugwa mu bitaro bya Cedars Of Lebanon i Miami muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Biravugwa ko ijambo rya nyuma yavuze ari kumwe n’umuhungu we Ziggy Marley yamubwiye ko AMAFRANGA ATABASHA KUGURA UBUZIMA.

Bob Marley yanditse anaririmba indirimbo nyinshi zo mu njyana ya Raggae, muri 1977 yashyize hanze album yitwa Exodus yari irimo indirimbo nyinshi zigaruriye imitima y’abantu, mu gihe cyo kwizihiza ubwigenge bwa Zimbabwe yaririmbye indirimbo yiswe Zimbabwe. Kugeza ubu ku bamuzi ndetse no kubatamuzi, be meza ko ariwe muhanzi w’ibihe byose mu njyana Raggae. Iwabo muri Jamaica yashyinguranywe icyubahiro n’imbaga y’abantu benshi bari baje kumuherekeza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.