Miss Umutoni Pamella yasezeranye mu rukiko n’umusore bagiye kurushinga Murenzi Kevin –AMAFOTO

2,617

Pamella

Umutoni Pamella uri mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe n’umusore witwa Murenzi Kevin bamaze igihe kigera ku mwaka bakundana. Aba nyuma yo gutangaza amatariki y’ubukwe bwabo kuri ubu bamaze gusezerana imbere y’amategeko ko bagiye kubana akaramata.

Umutoni Pamella na Murenzi Kevin basezeraniye mu murenge wa Kimironko kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019. Kuya 26 Mata 2019, Umutoni n’umukunzi we Kevin bahurije hamwe inshuti mu birori biyerekaniyemo; inshuti n’imiryango bahesha umugisha urukundo rwabo. Umuhango wo kwiyerekana wabereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali inyuma ya Kioske Alleluya. 

Muri 2018 nibwo aba bombi batangiye urugendo rw’urukundo rwabo ruganishije guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana n’abantu.  Urupapuro rw’ubutumire (invitation) rwashyizwe ahagaragara rwerekana ko kuya 01 Kamena 2019 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa; uzabera kuri Tropicano Kicukiro hafi ya Paruwasi saa munani z’amanywa (14h:00’).Pamella

Umutoni na Murenzi bazasezerana imbere y’Imana, kuya 06 Kamena 2019 kuri Paroisse Saint Michel, saa saba z’ amanywa (13h :00’). Abatumiwe muri ubu bukwe bazakirirwa Kicukiro Kagarama muri Salle ya Tequilla Paradise saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h:00’). Umutoni w’imyaka 21 y’amavuko yahabwaga amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017 ryegukanywe na Iradukunda Elsa.

 

Src:Inyarwanda.com

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa