Miss Umwali Neema yibarutse umukobwa

1,267

Nyampinga Umwali Neema Larissa n’umugabo we bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka ubuheta.

Miss Umwali Neema yibarutse umukobwa mu ijoro kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019, ku munsi wahariwe ababyeyi b’abagore.

Uyu mukobwa yibarutse bise Meela yavutse nyuma y’undi yibarutse mu 2016 witwa Geela.

Neema yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko atewe ishema no kuba yabaye mama w’abana babiri.

Ati “Mama w’abana babiri, Meela na Geela’. Akurikizaho utumenyetso tw’imitima arangije, avuga ko umutima we wuzuye amashimwe.

Umwali Neema Larissa w’imyaka 29 y’amavuko yabaye Nyampinga wa Kaminuza yahoze yitwa KIE, yanahagarariye u Rwanda mu marushanwa Mpuzamahanga y’ubwiza atandukanye muri Miss East Africa na Miss Supranational 2014.

Yarushinganye na Ngabo ku wa 19 Ukuboza 2015. Gusezerana imbere y’Imana byabereye muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa