Rusizi:Dossy Promoter Ltd irashyira ahagaragara ibikorwa byayo muriyi weekend irikumwe n’abanzi barimo Mr Kagame

1,672

Ikompanyi ya Dossy Promoter iramurika ibikorwa byayo ku mugaragaro kuri uyu wa 25 Gicurasi irikumwe n’ibyamamare biyobowe n’umuhanzi Mr Kagame mu Bugarama ho mu karere ka Rusizi.

Mu gihe mu Rwanda i kompanyi zifasha abantu kumenyekanisha ibikorwa byabo mu ngeri zitandukanye zikiri nkeya,Dossy Promoter Ltd ije yiyongera kuzindi zari zisanzwe zikora ibyo bikorwa byumwihariko munce za Rusizi na Nyamasheke ho mu Ntara y’Uburengerazuba.

Iyi kompanyi izajya ikora ibikorwa bijyanye no gufasha abantu kumenyekanisha ibikorwa byabo mu ngeri zitandukanye ndetse,yaba mu bucuruzi busanzwe,mu myidagaduro n’ibindi nkuko umuyobozi wayo Aime Niyibizi yabitangarije umunyamakuru w’Indorerwamo.com.

Niyibizi avugako byasaga n’ibigoranye muri biriya bice bya Rusizi na Nyamasheke kuko kubona ugufasha kumenyekanisha ibikorwa runaka bitabaga byoroshye yaba mu bacuruzi,umuziki nizindi ngeri zitandukanye.

Yagize ati”Dossy Promoter Ltd yahereye kubitekerezo bitandukanye twagiye tubona nkaho wasangaga mu byukuri hari abantu baba bashaka kumenyekanisha ibikorwa byabo ugasanga ntibari kubona ubibafashamo,”

Yakomeje avugako bizabasaba imbaraga nyinshi kuko abakeneye kumenyekanisha ibikorwa byabo ari benshi yaba muri kariya gace ka Rusizi na Nyamasheke ko ndetse no mu bindi bice by’igihugu bazahagera mu rwego rwo gufasha abantu kumenyekanisha ibikorwa byabo(Promotion).

Uyu muyobozi kandi avugako bashobora gufasha umuntu bakamukorera promosiyo cyangwa bakaba bafasha impande ibyiri bakazamo nka bagatatu mu rwego rwo gufasha izo mpande zombi mu kumenyekanisha ibyo bashaka.

Yasoje asaba abantu kwitabira ku imurikwa ry’iyi kompanyi ku mugaragaro kuruyu wa 25 Gicurasi 2019 ni muri iyi weekend ko ndetse haza hari n’abahanzi bibyamamare bazaba bayobowe n’umuraperi Mr Kagame bose bikazabera mu gitaramo kizabera mu Bugarama ahazwi nko kwa NCOGOZA aho kwinjira bizaba ari amafaranga 1000.

Reba indirimbo nshya ya Mr Kagame ft Tom Close yise Nyizera

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa