Umuhanzikazi w’icyamamare Britney Spears ntazongera kwitabira ibitaramo

1,483

Britney Spears

Usanzwe areberera inyungu uyu muhanzi kazi Larry Ludolph yatangaje Britney atazongera kujya mu bitaramo kuko ibyo yakoze bihagije akwiye igihe cyo kuruhuka.

Uyu Rudolph yatangiye kureberera inyungu zuyu muhanzikazi kuva mu 1999 akaba avugako amubona nkumukobwa we nkuko yabibwiye gusa kurundi ruhande uyu mu manager we yabwiye Variety ko akeneye ku mubona yibereyeho ari mu mahoro,atuje mbese ibyerekeye gukora umuziki akaba abishyize kuruhande bitewe nibibazo yajyiye anyuramo.

Uyu muhanzikazi wahuye nikibazo cyo mu mutwe Rudolph yavuzeko icyo yitayeho ati impao afite ko ahubwo ari ubuzima bwe ati”Icyibanze nukumubona yongeye kugaruka hamwe naho ubundi niyo yambwira ko ashaka kugaruka muri muzika yaba nyuma yamezi atandatu,imyaka itandatu se byose ntakibazo.”

Yanongeyeho ko abafana atekerezako bamwumva neza bitewe nibihe bikomeye yanyuzemo ko aricyo gihe ngo afate umwanya yinjire mu buzima butandukanye nubwo yararimo.

Spears yagiye acika ibitaro rimwe narimwe bakamubona arikumwe n’umusore bacuditse muriyi minsi Sam Asghar,ko ndetse imiti bamuhaga atayifata neza n’ibindi.

Uyu muhanzikazi ufite amasezerano muri RCA Records hari nandi makuru yavugagako yaba agiye no gukora kuri Album yindi yashakaga gusohora yarari gufashwa n’umwanditsi witwa Justin Tranter umwe mubakomeye muri Amerika ariko kubera ikibazo yahuye nacyo byose bikomeza kugenda biguru ntege.

 

 

 

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa