Indirimbo: Ntawamusimbura ibaye ntawamusimbura – Meddy yambitse impeta umukunziwe

16,687
Kwibuka30

Ntawamusimbura! ibaye ntawamusimbura nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo aririmbirwa ntawamuimbura bymuhiriye abura umusimbura yambikwa impeta y’urukundo. Umukobwa witwa Mehfira uzwi nka Mimi ukomoka muri Ethiopia yagaragaje ibineze neza agaragaza n’ishimwe rikomeye afite ku mutima we, ni nyuma y’uko umuhanzi Meddy amuhisemo akamwambika impeta y’urukundo amuteguza kubana akaramata bakazatandukanwa n’urupfu.

Tariki 18 Ukuboza 2020 izahora mu ntekerezo z’umukobwa witwa Mimi ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’ ya Meddy. Ni itariki yizihijeho isabukuru y’amavuko mu birori yateguriwe n’umukunzi we anambikwa impeta ya Zahabu n’umukunzi we bamaze imyaka irenga itatu bakundana.

Meddy yari yabanje guca amarenga! Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu yandikiye Mimi amubwira ko aza kumwitaho uko ashoboye. Inshuti z’uyu muhanzi zari zamenyeshejwe ko Meddy aza gutungura Mimi akamwambika impeta y’agaciro kanini.

Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020, Mimi yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko yabuze aho ahera ngo agaragaze akari ku mutima we, nyuma yo gukorerwa igikorwa kidasanzwe mu buzima bwe.

Uyu mukobwa w’inzobe icyeye yabwiye Meddy ko arenze buri kimwe cyose umuntu yakenera ku mugabo. Ko atigeze na rimwe agira inzozi zo kugira umugabo ufite urukundo, unyitaho, w’umwizerwa, ‘urenze wowe’.

Yabwiye Meddy ati: “Ndi umunyamugisha kuba uri uwanjye ubuziraherezo. Uri Impano itangaje Imana yampaye.” Mimi yavuze ko umutima we wuzuye ibyishimo kuko umunsi we Meddy yawugize uw’agahebuzo [Umunsi yizihijeho isabukuru y’amavuko]. Ati “Nzahora ngushimira.”

Uyu mukobwa yashimye buri wese wabifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rw’urukundo rwabo. yagize ati “Mwakoze mwese ku bw’ubutumwa bwiza n’urukundo mwangaragarije ku munsi wanjye.”

Ni mu gihe Meddy yanditse abwira Mimi ko ari mwiza imbere n’inyuma, kandi ko yishimiye kuba yamwereye kumubera umufasha mu minsi asigaje ku Isi.

Kwibuka30

Meddy yafashe icyemezo cyo kwambika impeta y’urukundo Mimi, ku munsi uyu mukobwa yizihizaho isabukuru y’amavuko, hari kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020.

Uyu muhanzi wambikiye impeta y’urukundo Mimi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimagije uyu mukobwa avuga ko ari mwiza imbere kandi ko yishimiye kuba uyu munsi ari uwo bagiye kurushinga byemewe n’amategeko.

Ati “Uri mwiza imbere n’inyuma. Uyu munsi nabaye umunyamugisha ku kwita uwo tugiye kurushinga. Ndagukunda mukunzi wanjye Mimi. Yavuze ‘Yego’.”

Mimi yabwiye Meddy ko ari ‘impano itangaje Imana yamuhaye mu buzima bwe’

Uyu mukobwa yavuze ko atigeze agira inzozi zo kuzakundwa n’umusore uzi igisobanuro cy’urukundo rwa nyarwo

Ibyishimo bisendereye kuri Mimi wambitswe impeta ikoze muri Zahabu n’umukunzi we Meddy

Mimi yashimye Meddy ku bwo kumutungura ku isabukuru ye y’amavuko, avuga ko yemeye gutangirana nawe urugendo rushya rw’urukundo

Meddy (singer).png
Leave A Reply

Your email address will not be published.