Itsinda ry’Abapolisi 80 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Sudan.

6,692
Kwibuka30

Chief Superintendent of Police (CSP) Faustin Kalimba uyuboye itsinda ry’abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Werurwe abapolisi b’u Rwanda 80 bagize ikiciro cya 6 bagiye mu gihugu cya Sundani y’Epfo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri iki gihugu mu gace ka Malakar . Abapolisi 80 bagiye bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP)  Faustin Kalimba ari nawe uzaba uyoboye iri tsinda ryose rizaba rigizwe n’abapolisi 240. Abapolisi 80 bagarutse baje bayobowe na Superintendent of Police (SP) Gilbert Ryumugabe.

Umuhango wo guherekeza abagiye no kwakira abagarutse wabereye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, wayobowe na Commissioner of Police(CP) Denis Basabose ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri  Polisi y’u Rwanda. Ubwo yakiraga abapolisi 80 bari bagarutse, yabashimiye ubutwari, ubunyamwuga, umurava n’ikinyabupfura byabaranze mu gihe kirenga umwaka bari mu kazi muri kiriya gihugu. CP Basabose yavuze ko imyitwarire yabo yahesheje ishema Polisi y’u Rwanda n’u Rwanda muri rusange.

Umuvugizi wungirije muri Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police(CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko aba bapolisi batangiye gusimburana kuva  tariki ya 10 Werurwe 2021 bakaba barimo kugenda mu byiciro kubera impamvu zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Aba bapolisi barimo kugenda mu byiciro, muri uku kwezi kwa Werurwe tariki ya 10 hagiye abapolisi 80 n’uyu munsi hagiye abandi 80, hasigaye ikindi kiciro cy’abapolisi 80 nabo biteganyijwe ko bazagenda mu kwezi gutaha kwa Mata nyuma y’uko abagiye uyu munsi bazaba barangije akato. Kugenda mu byiciro by’abapolisi 80  birakorwa mu rwego rwo kugira ngo babashe kujya mu kato ari umubare uringaniye.”

Kwibuka30

CSP Sendahangarwa  yakomeje avuga ko aba bapolisi bagenda basimburanwa, iyo hagiye 80 hagaruka abandi 80 kugeza igihe bose uko ari 240 bazasoza gusimburanwa. Yavuze ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikomeza kubahirizwa haba ku bagiye ndetse n’abagarutse mu gihugu cyabo cy’amavuko.

CSP Sendagangarwa yakomeje avuga ko  abapolisi bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye baba baragize igihe gihagije cyo guhabwa amahugurwa ajyanye n’inshingano baba bagiyemo. Ayo mahugurwa akaba ari nayo abafasha gusohoza neza ubutumwa bagiyemo.

Yagize ati” Ubusanzwe abapolisi b’u Rwanda bagenerwa amahugurwa atandukanye ajyanye n’umwuga bakora, ariko iyo hari abatoranyijwe kuzajya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bagenerwa andi mahugurwa y’umwihariko ajyanye n’akazi baba bitegura kujyamo  kuko kaba kadasanzwe. Hariya baba bagiye gucungira umutekano impunzi, kurinda abayobozi batandukanye, gufasha abaturage bugarijwe n’ibibazo byatewe n’intambara, ibyo byose rero baba bagomba guhabwa amahugurwa yihariye azabafasha kubyitwarmo neza kandi mu bunyamwuga n’ikinyabupfura.”

Yanavuze ko usibye ibikorwa byo gucungira umutekano abaturage hanakorwa ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage nko kubaha amazi meza, gusukura aho batuye, kubakira abatishoboye, ubuvuzi n’ibindi bitandukanye.

Aba bapolisi b’u Rwanda barimo kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo ni ikiciro cya 6. u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi muri iki gihugu mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye kuva mu mwaka wa 2015. 

Mbere y’uko batangira igikorwa cyo kujya gusimbura bagenzi babo, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yabanje kubaha impanuro abasba gukomeza kurangwa no gukora kinyamwuga, ikinyabupfura, ubunyangamugayo, gukorera hamwe nk’ikipe, kubaha abaturage n’indangagaciro zabo  bazirikana ko biri mu rwego rwo gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda n’abanyarwanda.

(Src:RNP)

Leave A Reply

Your email address will not be published.