“Iyo nakunze” Indirimbo nshya yashyizwe hanze na TOM Close

10,457
Kwibuka30
Tom Close | eachamps Rwanda

Bwana TOM CLOSE uzwi cyane muri muzika Nyarwanda yashyize hanze indirimbo nshya yise Iyo nakunze, ngo yayiririmbiye abajarajara mu rukundo.

MUYOMBO Thomas wamenyekanye cyane ku izina rya TOM Close, kuri uyu wa kabiri taliki ya 1 Nyakanga, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise IYO NAKUNZE, ni indirimbo ivuga ku basore n’inkumi bakunze gukinisha urukundo, ndetse bakaruzanamo ibintu byo kujarajara.

Kwibuka30

Bwana TOM CLOSE yabwiye igihe.com dukesha iyi nkuru ati:”Ni indirimbo ivuga ku bantu bakundana, bafashe icyemezo nyuma yo gukundana. Ni ukuvuga ngo umuntu ukunda undi ugejeje mu gihe cya nyacyo ikiba gikwiriye ni ugufata icyemezo, akerekana umukunzi ku babyeyi ndetse bakanabana

Bwana TOM Close yavuze ko ari gutegura gushyira hanze album ebyiri zirimo iya karindwi iriho indirimbo 12 yanamaze kurangira ndetse n’iya munani ari gukoraho nayo izaba yarangiye mu gihe kiri imbere.

Yavuze abakunzi be bagiye kujya babona ibihangano bye byinshi bitandukanye nubwo yari amaze iminsi adakora indirimbo kuko iyo aheruka yakozwe mu mwaka ushize.

Leave A Reply

Your email address will not be published.