Umwami MSWATI III yateye Utwatsi Amakuru yari amaze iminsi amuvugwaho ko yategetse Abagabo kurongora Abagore barenze umwe

1,996

Umwami MSWATI III wa ESWATINI yamaganye ibitangazamakuru mpuzamahanga byamubeshyeye ko yatanze itegeko ku bagabo bose ko bagomba gutunga abagore barenze umwe.

Ku wa mbere wa kino cyumweru nibwo inkuru zacicikanye mu bitangazamakuru mpuzamahanga inkuru ivuga ko Umwami MSWATI III uyobora ubwami bwa ESWATINI yategetse ko Abagabo bose bagomba gutunga abagore babiri bitaba ibyo bagafungwa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa ESWATINI, iryo tangazo riravuga ko Nyakubahwa MSWATI III yababajwe cyane n’ibyagiye bitangazwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga ndetse na zimwe mu mbuga nkoranyambaga.

Urwandiko rwashyizwe ahagaragara n’ubwami bwa ESWATINI buhakana ibyatangajwe.

Eswatini yatangaje ko icyo atari igitutsi gusa ku bwami bwa Eswatini, ko ahubwo ari igitutsi no ku itangazamakuru mpuzamahanga. Iyo nkuru yavugaga ko buri mugabo wo muri ubwo bwami yagombaga gutunga abagore babiri mu rwego rwo kugabanya kugumirwa mu gihugu no kugabanya ubusambanyi, ibintu bitumvikanywe neza na bamwe mu bagabo bavugaga ko no gutunga umugore umwe bibagora kubera ubushobozi buke. Eswatini ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane wa AFRIKA gikennye cyane ndetse kibarizwamo abantu benshi bafite ubwandu bwa SIDA.

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa