Kamonyi: Bwana Ntigurirwa arahigishwa uruhindu nyuma yo kwicisha umugore isuka.

7,113
Kwibuka30
Image result for Umurenge wa Kayenzi

Umugabo witwa Ntigurirwa Daniel wo mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi, ari gushakishwa n’ubugenzacyaha kubera icyaha akekwaho cyo kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe.

Uwo mugabo w’imyaka 42 y’amavuko yari asanzwe abana n’umugore we witwa Uwimana Florence mu Mudugudu wa Nyabubare mu Kagari ka Kayonza bafitanye abana babiri.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko uwo mugabo yatashye ahagana saa Munani z’Ijoro kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021 ageze mu rugo akubita isuka mu mutwe umugore we wari umaze kumukingurira.

Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kayenzi, Uwayezu Servile, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakuru y’ibanze bahawe n’umwana wo muri urwo rugo avuga ko Se ari we wakubise nyina isuka mu mutwe akamwica.

Ati “Amakuru twahawe n’umwana wabo w’umukobwa ni uko byageze nka saa Munani z’Ijorose akaza agakomanga, umugore asohoka agiye kumukingurira. Uwo mugabo yari afite agasuka bita rasoro noneho ayimukubita mu mutwe.

Kwibuka30

Uwo mwana ngo yumvise nyina ataka ahita abyuka ahageze abona aryamye ahasi ahita ajya gutabaza nyirakuru, batabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zahageze zisanga uwo mugabo yamaze gucika, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze kuhagera ruhita rutangira iperereza ryimbitse kuri ubwo bwicanyi.

Uwayezu yavuze ko uwo muryango wari usanzwe urangwamo amakimbirane ashingiye ku kuba uwo mugabo ukekwaho ubwicanyi yari yarahawe inka muri gahunda ya Girinka ariko aza kuyigurisha umugore we atabizi bituma bashwana.

Ati “Ubwo umugore yatanze amakuru ko umugabo yagurishije ya nka yahawe aza no kubifungirwa, hari hashize igihe kitarenze amezi atandatu agarutse mu rugo. Ubwo rero agurisha iyo nka amafaranga yayasangiye n’undi mugore yari yarinjiye; bigaragara ko ibyo byose ari yo ntandaro y’amakimbirane bari bafitanye.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, abibutsa ko abagiranye ikibazo bakwiye kugikemura mu mahoro cyangwa bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha kugishakira igisubizo.

Umurambo wa nyakwigendera ugiye kujyanwa ku Bitaro bya Remera- Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Leave A Reply

Your email address will not be published.