Kayonza: Inzu y’ubucuruzi yahiye irakongoka

10,335
Kwibuka30

Inzu ibikwamo ibicuruzwa yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka

Inzu y’ububiko bw’ibicuruzwa iherereye mu kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo mu gikari cy’isoko rya Kabarondo mu karere ka Kayonza yafashwe n’inkongi y’umuriro igice kimwe mu biyigize kirashya kirakongoka.

Amakuru dukesha igire.com avuga ko inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro ari ububiko bw’ibicuruzwa by’abacuruzi batatu aribo Hategekimana Samwuel, Simioni na Mbarushimana Ally.

Iyo nzu yari igizwe n’ibice bitatu; igice kirimo imifuka y’isukari, igice kirimo imifuka y’umunyu ndetse n’ikindi kirimo imifuka irimo ubusa bagurisha.

Muri ibyo bice icyahiye ni igice kirimo imifuka irimo ubusa ndetse n’amasuka ya majagu kubera ko umuriro watangiye kugurumana bajya kubikuramo urugi rukanga gufunguka kandi aho ninaho haturutse iyo nkongi.

Kwibuka30

Polisi yari yagerageje gutabara

Ibindi bice byakinguwe imifuka yari irimo yose abakarani babasha kuyikuramo itarashya.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagari ka Cyabajwa aho iyo nzu y’ububiko iherereye, Musayidizi Ananiace, yavuze ko kugeza ubu aho inkongi y’umuriro yaturutse batari bahamenya ariko ko hari gukekwa ko ishobora kuba yakomotse ku nsinga z’amashanyarazi zikoze nabi z’iyo nzu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa KABARONDO yavuze ko ibyabashije gukurwa muri iyo nzu bishobora kuba byakuzura imodoka yo mu bwoko bwa FUSO naho ibyahiye akaba atamenya uko byanganaga ariko byari byinshi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.