Kenya: Parike ya Tsavo yugarijwe n’inkongi y’umuriro, hitabajwe igisirikare mu kuzimya

7,160
Kwibuka30
Umuriro ukomeye wibasiye iyi pariki kuva kuwa gatandatu

Igisirikare cya Kenya cyohereje ingabo muri Tsavo West National Park gufasha abazimya umuriro bari kugerageza kuva kuwa gatandatu ubwo umuriro ukomeye wongeye kwibasira iki cyanya.

Amafoto amwe yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana inyamaswa zahiye ubwoba ziri mu cyanya cyahiye.

Ikigo gishinzwe ibyanya n’urusobe rw’ibinyabuzima cya Kenya cyahamagariye abakorerabushake kuza gutanga ubufasha bwabo mu kuzimya uyu muriro.

Abasirikare bari gukoresha za kajugujugu banyanyagiza amazi ku bibatsi by’umuriro. Barafatanya n’amagana y’abakorerabushake nabo bari hasi bahangana n’umuriro.

Kwibuka30

Polisi ivuga ko iri guhiga abantu bashinjwa gushumika iyi nkongi yongeye kugaragara cyane kuva kuwa gatandatu.

Gusa mu kwezi gushize ibice bitatu by’iyi pariki ya Tsacvo iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Kenya, nabwo yibasiwe n’inkongi.

Iyi pariki ibamo amagana y’intare, inzovu n’imbogo, ni ahantu hakurura abakerarugendo benshi barimo n’abava mu mahanga, buri mwaka.

Uyu muriro uzahaje iki cyanya mu gihe leta ya Kenya iri kugerageza kuzahura urwego rw’ubukerarugendo rwahombye miliyoni nyinshi z’amadorari kubera Covid-19.

Image

Inyamaswa nyinshi ziri mu kaga

Leave A Reply

Your email address will not be published.