Kigali: Mu karere ka Gasabo habereye Impanuka ku Gisozi yahitanye abantu babiri abandi bantu bajyanwa kwa muganga bakomeretse!

13,291
Kwibuka30

Mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi habereye impanuka kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020 ihitana abantu babiri.

Iyo mpanuka yabereye mu gace gaherereyemo Agakiriro ka Gisozi. Ababibonye bavuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020 ahagana saa tanu, ikamyo yamanutse yabuze feri iva ku isoko ryitwa Duhahirane mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo (ahahoze hitwa mu Gakinjiro), igonga imodoka ebyiri na moto ebyiri.

Abari bahari bavuga ko abantu babiri bahise bapfa, abandi barakomereka.
Uwitwa Rwibutso Pierre ucuruza inyama iruhande rw’aho impanuka yabereye avuga ko abo yabonye bahise bitaba Imana ari abamotari babiri iyo kamyo yatuye mu mugende w’amazi(rigole).

Moto zari ziriho abitabye Imana, imwe ifite nimero RE 529 A, indi ifite nimero RE 797 Q, ikamyo yabagonze ikaba ifite nimero RAE 507 H.

Kwibuka30

Umubare w’inkomere wamenyekanye ni abantu bane bamaze kujyanwa kwa muganga, barimo umubyeyi utwite n’undi mugabo bari bicaranye mu modoka y’ivatiri yagonzwe ifite nimero RAA 805 Q.

Abandi babiri bakomeretse umwe ni uwari uri kuri moto yagonzwe undi akaba ari uwari utwaye ikamyo yateje impanuka.

Indi modoka ifite nimero RAC 095 J yari irimo umuntu umwe we nta na hamwe yakomeretse.

Kugeza ubu inzego zibishinzwe zirimo gusubiza ibintu mu buryo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.