Kigali: Isoko rizwi nko kwa Mutangana rirongera gufungura kuri uyu wa kabiri.

7,920
Kwibuka30
Isoko rya Nyabugogo (Kwa Mutangana) na ryo rigiye gufungurwa - Kigali Today

Nyuma y’ukwezi ryari rimaze ridakorerwamo kubera ikibazo cya Covid-19, ubuyobozi bw’umugi wa Kigali bwatangaje ko isoko rizwi nko kwa Mutangana rizongera gufungura kuri uyu wa kabiri.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umugi wa Kigali ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 13 NZeli, ryavuze ko isoko ry’ahazwi nko kwa mutangana rizongera gukingura imiryango kuri uyu wa kabiri nyuma y’uko iri soko tryari rimaze ukwezi kose ridakorerwamo kubera kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bushya bwa coronavirusi.

Muri iryo tangazo, umugi wa Kigali watangaje ko iki ari icyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ry’inzego z’ubuzima n’imyiteguro y’abasanzwe bakorera mu isoko ryo kwa Mutangana mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Twibutse ko Ku wa 16 Kanama aribwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe icyemezo cyo gufunga isoko ryo kwa Mutangana nyuma y’uko hari hamaze iminsi hagaragara abantu benshi banduye COVID-19.

Iki cyemezo cyahise gitangira gushyirwa mu bikorwa, abari bafitemo ibintu byangirika basabwa kubikuramo, abandi basabwa kubika ibyabo neza, isoko rirafungwa.

Nyuma y’ukwezi rifunze, ku wa 13 Nzeri 2020, Umujyi wa Kigali watangaje ko mu minsi ibiri rizafungura ndetse ibikorerwamo bigakorwa hirindwa COVID-19.

Kwibuka30

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wawo, Rubingisa Pudence, kuri uyu wa 13 Nzeri 2020 rivuga ko isoko ryo kwa Mutangana n’amaduka arikikije bigiye gufungurwa.

Rikomeza riti “Kugira ngo ubucucike bugabanuke mu isoko rizwi nko kwa Mutangana, amaseta yongerewemo atari asanzwe mu myubakire yaryo agomba kuvanwaho ndetse n’abacururizaga mu nzira ku buryo umuntu yinjira bimugoye bakahava.’’

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko iri fungura ritareba abacuruzi b’imboga n’imbuto kuko bo bazakomeza gukorera aho bimuriwe.

Riti “Ni muri urwo rwego abari basanzwe bacuruza imboga n’imbuto n’abaziranguza bo bazakomeza gukorera ku Giti cy’Inyoni. Naho abaranguzaga ibirayi na bo bazakomeza gukorera mu Nzove.’’

Abacuruzi bakorera mu masoko bagirwa inama yo gukoreramo abangana na kimwe cya kabiri cy’abo risanzwe ryakira mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Abacuruzi n’abagana mu isoko basabwa gukaza ingamba zo kwirinda zirimo kwambara udupfukamunwa n’amazuru, gukaraba neza intoki n’amazi meza n’isabune no guhana intera n’abandi.

Image
Leave A Reply

Your email address will not be published.