Kimironko: Umugabo utaramenyekana yiturikirijeho Grenade arapfa

14,680
Kwibuka30

Umugabo utaramenyekana yiturikirijeho igisasu cyo mu bwoko Bwa Grenade ahita arapfa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki ya 7 Gicurasi ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu murenge wa Kimironko ahazwi nko ku cyapa cyo kwa Nayinzira umugabo utari wamenyerwa amazina yinjiranye igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade mu cyumba bogosheramo abantu (Salon De coiffure) maze atangira gufungura ya grenade yari itangiye gucumba umwotsi abantu bamusohora ngo idaturikira muri salon maze agese ihits iramuturikana nawe ahasiga ubuzima. Umunyamakuru wacu yavuganye n’umwe mu bogosha aho ariko utifuje ko amazina ye ajya mu kinyamakuru ati:”Ahagana saa kumi n’ebyiri n’Iminota mike umugabo nsanzwe mbona aza kwiyogoshesha hano nibwo yinjiranye grenade muri salon, yapfumbaga umwotsi, atangira kubaza abantu niba bazi icyo kintu…” Uwo mugabo ngo yabazaga ibyo ari nako ari kuyifungura, maze umwe mu bogosha aho ahita amufata amusohora hanze bwangu ngo idaturikira muri salon ikica abantu, maze uwo musore akigera hanze grenade yahise imuturikana arapfa.

Kwibuka30

Abashinzwe umutekan bahise bahagera ndetse batangira n’iprerereza

Amakuru dukesha umunyamakuru wa igihe.com ko kugeza ubu ntawundi muntu wapfuye usibye bake bakomeretse byoroheje. Ano makuru nanone amaze kwemezwa n’u rwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB.

Leave A Reply

Your email address will not be published.