KNC arasanga ikipe ya Rayon Sports imeze nk’igikamyo kimaze igihe cyarapfiriye ku muhanda

14,622
Kwibuka30

PREZIDA Wa Gasogi United arasanga ikipe ya Rayon Sport imeze nk’ikimodoka kimaze igihe cyarapfiriye mu muhanda, kigatoboka n’amapine

Nyuma y’aho umuvugizi wa Rayon Sport atangarije kuri uyu wa mbere kuri radio Rwanda, ko ikipe ya Gasogi United idashobora kugereranywa n’ikipe ya Rayon Sports, ikipe y’ibigwi, yakomeje avuga ko imbere ya Rayon Sports ikipe ya Gasogi United imeze nk’igare.

Kwibuka30

Bwana J.Paul umuvugizi wa Rayon Sport arasanga Gasogi United ari nk’igare, ko utayigereranya na Rayon Sport

Nyuma y’ayo magambo, prezida wa Gasogi united Bwana KNC yasubije Jean paul ko Rayon Sports imeze nk’igikamyo kimaze igihe cyarapfiriye ku muhanda ndetse na shoferi wayo yagiye kera, yakomeje avuga ko burya igare rizima riruta igikamyo kimaze igihe cyarapfiriye ku muhanda.

Prezida wa Gasogi United yakomeje avuga ku kibazo cya Olivier, umunyezamu w’ikipe ko kugeza ubu akiri umukinnyi we kuko yasinye imbanzirizamasezerano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.