KNC yiyemeje kuremera Rayon Sport akayiha miliyoni 30 mu rwego rwo kuyizanzahura

20,715

KNC yiyemeje kuremera ikipe ya Rayon sport akayiha akayabo ka miliyoni 30 kugira ngo ibashe kwikura mu bibazo by’ingutu biyugarije

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United Bwana KNC, yavuze ko kubera urukundo afitiye umupira w’amaguru mu Rwanda, yiyemeje gutanga amafranga agera kuri mikiyoni 30 akaziha ikipe ya Rayon Sport kuko kubwe arasanga igeze aho umwanzi ashaka. Bwana KNC yagize ati:”…Jye ubwanjye nzahamagara Bwana Sadate MUNYAKAZI cyangwa Muvunyi, maze muhe ayo mafranga, jye niyemeje kuremera ikipe ya Rayon sport ikava mu bibazo irimo, kandi ibyo bizakorwa mu cyumweru gitaha, ariko nabo bakampa raporo y’uburyo yakoreshejwe

Bwana KNC yavuze ko mu cyumweru gitaha azatangira ubukangurambaga bugamije gufasha Rayon sport kuko ari imwe mu makipe aryoshya shampiyona y’u Rwanda, yavuze ko akurikije ahantu habi n’ibihe bibi ikipe ya Rayon Sport irimo ikwiye gufashwa mu buryo ubwo aribwo bwose.

Nubwo bimeze bityo, bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports barasanga ari ukubabyina ku mubyimba, uwitwa Gasore Jado umukunzi wa Rayon Sport yagize ati:”….ayo mafranga se yayashyize muri Gasogi ko numva ngo nawe amaze iminsi yakira inkunga ikipe ye?!”, undi witwa Amira Mutoni yagize ati:”tugeze habi, ariko nayatanga koko bazayakire bayakoreshe, nta gato kava ku mwanzi

Abandi bakunzi ba Rayon sport barasanga ikihutirwa muri Rayon ari ukubanza ugakemura ikibazo cy’ubuyobozi mbere ya byose.

Ikipe ya Gasogi United iherutse kugura rutahizamu wo muri Repubulika iharanira demokrasi ya Kongo, umukinnyi bivugwa ko yifuzwaga cyane na Rayon sport, ku munsi w’ejo akaba yaratangaje ko ikipe ya Rayon Sports nikomeza gutinda azongera akabatwara n’undi mukinnyi wifuzwa na rayon witwa Muhadjiri.

????????????????????????????????????

Leave A Reply

Your email address will not be published.