Ku nshuro ya mbere ISRAEL MBONYI agiye gutaramira abatuye I HUYE

8,050
Kwibuka30

Umuhanzi Irael MBONYI azataramira mu Karere ka Huye mu ntangiriro za Gashyantare.

Umuhanzi, umwanditsi, umuririmbyi, umucuranzi n’umuramyi wigaruriye imitima ya benshi kubera uburyo aririmba mu njyana ya Gospel witwa MBONYICYAMBU ERIC uzwi cyane ku izina rya ISRAEL MBONYI bimaze kwemezwa ko azataramana mu gitaramo cyo guhimbaza Imana n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ni igitaramo kizaba ku italiki ya 2 Gashyantare 2020 kikazabera mu nzu y’imyidagaduro ya Kaminuza yitwa AUDITORIUM. Ni ku nshuro ya mbere Israel MBONYI azaba akoreye igitaramo mu Karere ka Huye no mu ntara y’Amagepfo muri rusange.

Kwibuka30

Ni ku nshuro ya mbere Israel Mbonyi azaba akoreye igitaramo mu magepfo,

Bwana Israel MBONYI yavuze ko yakomeje kubisabwa kenshi n’abatuye mu Karere ka HUYE ko yajya kubataramira ariko bikomeza kwanga kubera izindi gahunda ariko kuri ubu akaba yemeza ko atakabuza azataramana nabo muu gitaramo cyo guhimbaza Imana. Muri icyo gitaramo, Israel MBONYI azaba ari kumwe na SERGE IYAMUREMYE ndetse na PROSPER NKOMEZI bamwe mu bahanzi ba Gospel bari gukora cyane muri iyi minsi.

Israel MBONYI aherutse gushyirwa ku mwanya ku mwanya wawe mbere na kimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda nk’umwe mu baririmbyi ba Gospel bakora igitaramo kikitabirwa n’abantu benshi. Ni umuhanzi udashidikanywaho kuba yarandikishije ikaramu y’icyuma amateka ye mu mitima y’abakunzi b’injyana ya Gospel muri ino myaka itanu ishize.

Leave A Reply

Your email address will not be published.