Meteo Rwanda yaburiye Abanyarwanda ko imvura izaba nyinshi kuno kwezi

5,679
Kwibuka30
Imvura nyinshi n'umuyaga biribasira tumwe mu turere – Meteo - Kigali Today

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda)  cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2020, ni ukuvuga hagati y’itariki ya 21 n’iya 30, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 40 na 150 izagwa. Iyo mvura ikaba izaba iri ku kigereranyo kiri hejuru y’isanzwe igwa muri icyo gihe.

Intara y’Iburasirazuba: Hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 40 na 120. Mu burasirazuba bwa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 40 na 50 mu gihe mu magepfo ya Bugesera, Ngoma na Kirehe hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 80 na 120. Ahandi hasigaye hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 50 na 80.

Umujyi wa Kigali: Mu magepfo y’iburasirazuba bwa Gasabo hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 50 na 60 mu gihe ahasigaye mu Mujyi wa Kigali hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 60 na 80.

Intara y’Amajyepfo: Mu burengerazuba bwa Nyaruguru hateganyijwe imvura igera kuri mirimetero 150, ahasigaye muri aka Karere kongeraho Uturere twa Nyamagabe, Huye na Gisagara hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 100 na 120 naho mu tundi turere dusigaye hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 60 na 100.

Kwibuka30

Intara y’Iburengerazuba: Hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 80 na 100 mu burasirazuba bwa Karongi na Ngororero, imvura iri hagati ya mirimetero 120 na 150 muri Rubavu, Rusizi no mu burengerazuba bwa Nyamasheke na Nyabihu. Ahandi hose hasigaye hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 100 na 120.

Intara y’Amajyaruguru: Hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 40 na 120. Mu majyepfo ya Rulindo na Gicumbi hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 60 na 80, ahasigaye mu turere twa Gicumbi na Rulindo kongeraho Akarere ka Gakenke hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 80 na 100 mu gihe mu Turere twa Burera na Musanze hateganyijwe imvura iri hagati ya mirimetero 100 na 120.

Imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigereranyo k’imvura isanzwe igwa mu gice cya gatatu cy’Ugushyingo ikaba izaturuka ku isangano ry’imiyaga rizongera umwuka uhehereye mu karere u Rwanda ruherereyemo uko rigenda rigana mu gice k’epfo k’Isi.

Iminsi imvura izagwa izaba iri hagati y’iminsi itatu n’iminsi irindwi kandi ikazagwa neza muri iki gice.

Leave A Reply

Your email address will not be published.