MINEDUC na REB Zirashinjwa uburangare bigatuma hasohoka ibitabo byuzuyemo amakosa

14,435

Hakomeje kugaragara amakosa menshi mu bitabo bishyirwa hanze na ministeri y’uburezi, Bamwe mu babyeyi barasanga ari uburangare bwa MINEDUC na REB

Nyuma y’aho mu minsi ishize hagaragajwe amafuti ari ku gifuniko (cover) k’igitabo k’Ikinyarwanda giherutse gushyirwa hanze na ministeri y’uburezi mu Rwanda, maze ministre w’Uburezi akavuga ko ari ikosa ryabereye mu icapiro ko imbere ibirimo ari bizima kuri ubu hongeye kugaragara ikindi gitabo nacyo kiriho amafuti, bituma benshi bibaza niba ari ubuswa bw’ababyandika cyangwa ari uburangare bw’abagomba gukurikirana ibitabo bihabwa abanyeshuri b’u Rwanda.

benshi barasanga ari uburangare no kudaha agaciro ibyo bashinzwe, mu gihe abandi batekereza ko ari ubuswa bw’ababireberera kuko ngo nabo ubwabo ireme ry’uburezi n’ubushobozi bafite mu rurimi rikemangwa.

Amakosa ari muri iki gitabo k’Ikinyarwanda cyo mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, ni ni hasi ku gifuniko aho bagira bati IYI GITABO NI UMUTUNGO WA LETA Y’U RWANDA, NTIGURISHWA”

Ubundi amakosa y’ikibonezamvugo yakozwe ni ayahe?

Ubundi “iyi” ni ikinyazina nyereka cyashyizwe mu nteko ya 9, igitabo kiri mu nteko ya 7, “iyi” yari kwisanisha n’izina “igitabo” nk’uko amategeko y’ikibonezamvugo abiteganya, noneho “Ntigurishwa” habuzemo indangasano y’icyuzuzo “ki” mu nteko ya 7 (Mu gifaransa bita LE COMPLEMENT D’OBJET DIRECT) cyangwa (Substitut personnel ayant la fonction du COD)

Ngayo amakosa ari mu iyinjiriro ry’igitabo ministre avuga ko habayeho kwibeshya

MINEDUC na REB bashyirwa mu majwi

Ubundi nta gitabo cyagombye gusohoka kugeza ubwo kijya mu icapiro noneho kikarenga icapiro kikajya hanze bitarinze kugenzurwa n’ababishinzwe kandi babihemberwa, iyo rero byarinze bigera hanze ntawubirabutswe amakosa yose ashyirwa ku babishinzwe bakuriwe na MINEDUC ku isonga ndetse na REB ishinzwe iterambere ry’uburezi mu gihugu.

Umwe mu barimu b’Ikinyarwanda witwa NEPO yagize ati:”simpamya ko ari ubuswa bw’abanditsi, ahubwo ni uburangare, cyangwa bikaba byaranditswe n’umunyamahanga, nta munyarwanda wakora ikosa nka ririya, n’utarinze ikibonezamvugo wenda ntamenye itegeko ariko ubwaryo ikosa ryakumvikana no mu kanwa, ntekereza ko ari uburangare”

Hari abibaza niba hari amakosa ku gifuniko, imbere ho byifashe bite? Bakibaza niba ari uburozi cyangwa uburezi

Umwanditsi n’umushakashatsi uzwi cyane ku tuhando mpuzamahanga uzwinka Tom Ndahiro, ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati”:….niba gifite amakosa akomeye ku rupapuro rubanza, ahandi bimeze bite? Ni uburezi? Cyangwa ni uburozi?

Munsi y’ubutumwa bwe, MINEDUC yamusubije ko ibyo bitabo bitagikoreshwa mu Rwanda, ariko hari abatanyuzwe n’ubwo busobanuro kuko bavugaga ko uko biri kose ibyo bidakuraho ikosa, kandi hari ababyigiyemo birimo ayo makosa, uwiyise private school yagize ati”:

Uko biri kose, biragaragara ko hari icyuho mu mikorere y’abashinzwe ibigomba guhabwa umunyeshuri mu Rwanda, birakwiye ko bikosorwa, kuko bigaragara neza ko nubwo rino kosa ryagaragaye mu bitabo byo mu mwaka wa 2012 na nubu bitari byakosorwa kuko hari ikindi gitabo giherutse gushyirwa hanze nacyo kirimo amakosa y’imyandikire nkaho bagaragaje inyuguti z’Ikinyarwanda bagashyiramo n’izidakoreshwa mu myandikire n’imivugire y’ururimi rwacu nka “Q” na “X”

Leave A Reply

Your email address will not be published.