Mineduc yihanangirije ibigo by’ishuli byihaye kuzamura amafranga ya minerval

9,604
Kwibuka30

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020, Ubwo Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yari mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza yibukije ko nubwo amashuri agiye gutangira abayobozi b’ibigo batemerewe kuzamura amafaranga y’ishuri.

Dr Uwamariya yagize ati: “Turasaba abayobozi b’ibigo kutongera amafaranga y’ishuri, ababyeyi babanze bishyure amafaranga y’ishuri y’amezi 3 nkuko bisanzwe, ayo mezi azajya kurangira baragiranye inama n’ababyeyi n’inzego zitandukanye kandi tubona neza aho Covid-19 iganisha.”

Atangiza inama y’Uburezi ku mugaragaro, Minisitiri w’Uburezi Dr.Valentine Uwamariya yasobanuye impamvu y’iyi nama ko igamije gusuzumira hamwe aho imyiteguro y’itangira ry’amashuri igeze, imyiteguro yo kwakira abanyeshuri ndetse akaba n’umwanya wo gusobanura sitati igenga abarimu.

Uhereye uyu munsi tariki ya 28 Ukwakira mu Ntara n’Umujyi wa Kigali habereye inama nyunguranabitekerezo yiga ku burezi iyoborwa na Minisitiri w’Uburezi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga, Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro.

Ibijyanye n’amafaranga y’ishuri, byanagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspard we wari mu Ntara y’Iburengerazuba mu nama yahuje inzego zitandukanye mu ishuri rya IPRC Karongi hari kandi n’ Umuyobozi mukuru w’Igigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) Dr. Ndayambaje Irénée.

Yagize ati: “Iki si igihe cyo kongera amafaranga y’ishuri, kuko kimwe n’abandi bose, ababyeyi na bo bagezweho n’ingaruka za COVID-19”.

Kwibuka30

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard atangiza inama (hagati), ibumoso ni Guverineri Munyantwali Alphonse, iburyo ni Dr. Ndayambaje Irénée (Foto Mineduc)

Iyo nama yibanze ku ngamba zihamye zigamije kurinda abana Covid-19 mu gihe bazaba bagarutse ku ishuri, ubufatanye n’inzego zose ku buryo abana bose bigaga mbere bazagaruka kwiga no kwirinda kongeza amafaranga y’ishuri ku bigo, gusuzumira hamwe aho imyiteguro y’itangira ry’amashuri igeze, na sitati yihariye y’abarimu

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwali Alphonse yagize ati:”Muri iki gihe, ni ngombwa ko akazi turimo gukora kose katugeza ku itangira ry’amashuri , nyuma y’igihe kinini amashuri afunze kubera icyorezo cya COVID-19” .

Nyuma y’Umujyi wa Kigali, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga, Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette yayoboye Inama yaguye y’Uburezi n’Abayobozi b’inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Iburasirazuba haganirwa ku itangira ry’amashuri n’ibindi bikorwa byerekeye Uburezi.

Yongeyeho ko uruhare rw’ababyeyi n’abarezi rukenewe cyane kugira ngo ubuzima bw’abana bagiye gusubira ku ishuri bugende neza kubera ko haramutse hagaragaye ibibazo ku byiciro by’amashuri bigiye gutangira byagira ingaruka ku byiciro bitaratangira.

Abo bayobozi bose bibukije ko nubwo abana bagiye gusubira ku ishuritugiye hakwiye kuzirikanwa ko icyorezo cya COVID-19 kigihari bityo ntakwirara mu kukirinda, akaba ari yo mpamvu ubufatanye bwa buri wese bukenewe kugira ngo amabwiriza yo kwirinda yubahirizwe ku mashuri yose.

Leave A Reply

Your email address will not be published.